PAdiri twizeyumuremyi yahembye abana batsinze neza

Abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda bitabwaho n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali bahawe ibihembo na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuybozi wa Caritas Kigali mu rwego rwo kubashimira ko batsinze neza no kubifuriza Noheli nziza n’Umwaka mushya  wa 2020.

Mu bahawe ibihembo harimo abatsinze neza amasomo n’abahize abandi mu bundi buvanganzo n’ubukorikori bagahesha ishema iki kigo.

Mu bihembo bahawe, icyiciro cya mbere cyatsinze cyane abana bahawe ibikapu, inkweto, amakayi y’impapuro 200 hamwe n’ikaramu, Icyiciro cya kabiri bahawe igikapu, inkweto, amakayi 6 y’impapuro 200 n’ikaramu, naho icyiciro cya gatatu babonye igikapu, inkweto, amakayi 5 y’impapuro 200 n’ikaramu.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi, umuyobozi wa Caritas ya Kigali, yashimiye byimazeyo Umwari Nadine, watsinze ku rwego rw’igihugu amarushanwa mu bijyanye no guhimba inkuru zishushanyije akoresheje ikoranabuhanga.

Ati “ mwe duhembye murabona ko ibihembo mwabikoreye, abandi badahembwe uruhare ni urwanyu rwo kwiga neza ubutaha mukazahembwa mwese”.

Mushashi Josiane, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Abadacogora-Intwari mu ijambo rye yashimiye  abo bana uburyo bitanze bakabera abandi urugero rwiza, asaba n’abatatsinze neza kugira ishyari ryiza nabo bakazahembwa ubutaha.

Ikigo Abadacogora-Intwari ni ikigo cya Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali cyita ku bana bavanwa mu mihanda bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe bwo mu miryango yabo. Abana bafashijwe n’icyo kigo bishimira aho Caritas yabakuye kuko yatumye bongera kumva ko ari abana bafite agaciro mu muryango nyarwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here