Abana bafashwa n'ikigo cy'Abadacogora n'Intwari

Mu gihe twizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafrika, Caritas Kigali irazirikana abana bose by’umwihariko abana baba mu buzima burimo ibibazo nk’abana baba mu buzima bwo mu muhanda.

Ibi byatangajwe na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali yageneye abana ubutumbwa bugira buti “ Turashishikariza aba bana kwibuka ubutumwa duhora tubaha bwo kwihesha agaciro no kwibuka ko byose bishoboka mu buzima, ko ubuzima barimo uyu munsi aribo bafite urufunguzo rwo kubusohokamo bakinjira mu bwiza”.

Padiri Twizeyumuremyi abizeza ko bari kumwe mu rugamba rwo guhindura amateka yabo akaba meza bafatanyije n’ababyeyi babo.

Yabasabye ko muri bino bihe by’icyorezo cya COVID-19 ntibitume basubira mu muhanda, ahubwo bagerageze kubana n’ababyeyi babo, babumvire, babubahe kandi bakomeze gukurikiza inama nziza bagirwa n’abayobozi b’igihugu.

Impamvu yagize umwihariko w’ubu butumwa ku bana  bo mu muhanda nuko batabashije kubahuriza hamwe nk’uko byari bisanzwe bikorwa kuri uyu munsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa tariki ya 16/6 buri mwaka.

Caritas Kigali ibinyujije mu kigo cyayo cy’Abadacogora n’Intwari bita ku bana bo mu muhanda kuva mu mwaka wa 1984 bakabafasha kuwuvamo bakabasubiza mu mashuri ndetse no miryango yabo kugirango bakurane uburere bwiza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here