Caritas Kigali yaguriye abantu 128 bo mu miryango 27 ubwisungane mu kwivuza bo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu nkunga yatanzwe n’umukristu.

Ubu bwisungane mu kwivuza bwatanzwe n’umukirisitu w’umutima mwiza, ariko ntiyifuje ko amazina ye yandikwa muri iyi nkuru. Inkunga yatanze ingana n’ibihumbi 384 ndetse atanga n’ifunguro asangira niyi miryango.

Ati “Impamvu natanze ubu bwisungane kuri iyi miryango nabikoze nk’igikorwa cyiza cyo gufasha abatishoboye mu kwezi kw’Impuhwe n’Urukundo”.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali ashimira uyu mukirisitu witanze akigomwa kubyo atunze kugirango afashe abatishoboye.

Ati “Turamushimira igikorwa cyiza cyo kwigomwa kubyo atunze ndetse n’igikorwa cyiza cyo gusangira n’abagenerwabikorwa bacu ifunguro ryiza yateguye ndetse n’isangirabuzima kuko ari ikimenyetso ntakuka cy’urukundo n’ubukristu nyabwo”.

Iyi miryango yahawe ubwisungane mu kwivuza isanzwe ifite abana bavanywe mu buzima bwo mu muhanda n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali cyibakura mu buzima bwo mu muhanda bagasubizwa mu miryango yabo.

Mukandayisenga Emerine ni umwe mu bahawe ubwisungane mukwivuza atangaza ko yishimiye iki gikorwa kandi ko ari ingenzi kuri bo kuko batazarembera mu rugo.

Yagize ati “nukuri ntitwabura kwishimira kino gikorwa kuko ni ingenzi cyane bitwereka ko mutuzirikana mu buzima bwacu bwa buri munsi”.

Nyuma yo guha iyi miryango ubwisungane habayeho igikorwa cyo gusangira ifunguro ryo kurya ndetse haba n’igikorwa cy’isaranganyabuzima aho buri mubyeyi yafashe umwanya agasangiza bagenzi be imibereho ye, kugirango bibafashe gukomeza urugendo rw’ubuzima rwo kwiyubaka.

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here