Abanyeshuri bahawe amasakaramentu yo kubatizwa, no guhazwa baranakomeza

 Kuri uyu wa 14/05/2022, abanyeshuri 17 biga mu kigo cy’imyuga n’ubumenyingiro Butamwa TVET school bahawe amasakaramentu.

Muri aba banyeshyuri 17 abagera ku 8 babanje guhabwa isakaramentu rya Batisimu n’isakaramentu ryo guhazwa nyuma bose uko ari 17 bahabwa isakaramentu ryo gukomezwa.

Umuyobozi w’ishuri rya Butamwa TVET School Rwigira Jean Marie Vianney avuga ko aba banyeshuri bari bamaze iminsi bitegura bagahabwa inyigisho zo kwigira amasakaramentu yo kubatizwa, guhazwa no gukomezwa.

Rwigira avuga ko nubwo ishuri ritanga ubumenyi ku banyeshuri ariko rigomba no kubafasha gukura mu buryo bwa Gikirisitu kugirango bazavemo abantu beza bubaha Imana.

Ati” Twigisha abana bakamenya inyigisho zitandukanye ariko tubafasha no kuba abakirisitu buzuye nawo ni umwihariko w’ishuri ryacu”.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Butamwa niwe wahaye amasakaramentu aba banyeshuri 17.

Umwanditsi