Bamwe mu babyeyi bo mukarere ka Gakenke barahamya ko amarerero y’abana bato yahinduye imibereho yo mu ngo zabo.

Uwineza Appolonie atangaza ko hataraza irerero yahuraga n’ikibazo cyo gufatanya imirimo yo mu rugo no kurera abana ugasanga agize imvune nyinshi ndetse ntabone n’umusaruro w’icyo yakoze kuko yabaga yafatanyije imirimo ibiri nayo ntayikore neza.

Amarero icyo yabafashije ni uguhuriza abana babo hamwe bakamenya uburyo babitaho nibyo babafasha mu mikurire yabo ndetse bikabafasha kwirirwa ahantu bafite umutekano kuko baba basigaranywe n’umubyeyi ubarera kandi bafitiye icyizere.

MU BIGO MBONEZAMIKURIRE HAKORERWAMO IKI

Bimwe mubyo bakora kugirango bite ku mikurire y’abana babo harimo kumenya kubategurira indyo yuzuye irimo ibitera imbaraga ndetse n’ibirinda indwara.

Ibitera imbaraga bikubiyemo ibinyabijumba aribyo imyumbati, ibijumba, amateke, ibisunzu abantu benshi bakunze kwita ibinyamabimba cyangwa ibikoro.

Uretse kubategurira ifunguro ritera imbaraga bategura n’ifunguro ririmo ibirinda indwara hakubiyemo imboga, inyama, indagara, amafi, amajyi, amata, ibihumyo n’ibindi.

Ati “Ubundi dufata abana bacu tukabahuriza hamwe ahantu twagennye bagomba kwirirwa tukitoranyamo abantu bagomba kubasigarana babitaho babigisha natwe tukajya mu yindi mirimo itandukanye”.

Uwineza avuga ko iyo bari mu mirimo yabo bayikora batuje kubera ko baba bumva abana babo batekanye nta kibazo bari buhure nacyo.

Si uwineza gusa uvuga ko amarerero y’abana bato yamugiriye akamaro mu mibereho ye kuko ubu abasha kujya mu murima agahinga kandi agacyura umubyizi ugaragara mu gihe yahinganaga umwana byamuvunaga ndetse ntagire n’umubyizi ugaragara acyura.

Kugirango hanozwe imikorere y’amarerero y’abana bato akarere ka Gakenke kifuje gufatanya na Caritas Kigali kugirango ibafashe gukurikirana imikorere n’ishyirwamubikorwa y’ibigo mbonezamikurire (ECD).

Ishami rishinzwe ubuzima muri Caritas Kigali ritangaza ko impamvu akarere ka Gakenke kifuje ko habaho ubufatanye mu mikorere y’ibigo mbonezamikurire ari uko bari basanzwe bafitanye imikoranire.

Bimwe mu byo Caritas Kigali izabafasha harimo gukurikirana ibigo mbonezamikurire by’abana bato kureba uko bikora, gukora ubuvugizi bwo kurwanya igwingira n’imirire mu bana bato kuva umwana agisamwa kugeza ku myaka 5.

Sr Mukarugambwa Betty akuriye ishami ry’ubuzima muri Caritas Kigali avuga ko impamvu akarere ka Gakenke kabiyambaje ari ukubera ko bafitanye ubufatanye mu bikorwa by’iterambere bari basanzwe bakorana ndetse kwita ku mikurire y’abana bato biri no mu nshingano mu ishami ry’ubuzima akaba ariyo mpamvu kwita kuri aba bana no kubakurikirana birimo bitanga umusaruro.

Sr Mukarugambwa avuga ko mu karere ka Gakenke igwingira mu bana bato rigenda rigabanuka kuko mu mwaka wa 2016 abana bagwingiye bari kuri 46% ubu kugeza muri uyu mwaka wa 2021 riri kuri 41%.

Bimwe mu byo bafatanya n’akarere ka Gakenke harimo gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’uyu mushinga wo kwita ku bana bato (ECD), kugenzura uburyo ababyeyi bafasha abana babo mu gutegura indyo yuzuye, uburyo bitabwaho mu busabane n’abandi ndetse no gukora ubujyanama bakareba n’inziti bafite kugirango babafashe kuzikemura.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali agaragaza uruhare rwa Caritas Kigali muri gahunda y’amarero y’abana bato.

Padiri avuga ko bita kureba cyane ishyirwa mu bikorwa ryayo marerero bakabifashwamo n’abakangurambaga bahuguriwe gukurirkirana ababyeyi babo bana uko bagomba kwita ku mikurire yabo.

Padiri TWIZEYUMUREMYI asobanura ko ECD ko ari ibigo mbonezamikurire by’abanabato kuva bagisamwa kugera ku myaka 5 (Child development centers).

Uburyo rero bikorwa ingo 15 ziriteranya bagahuza imbaraga n’ubushobozi bakishakamo igikoma, n’amata, uwe mu babyeyi agasigara yita ku bana  akanabigisha za ngingo 6 twabvuze haruguru.

Muri iyi gahunda y’amarerero Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien akomeza avuga ko harimo nicyo bise igikoni cy’umudugu aho ababyeyi bitoramo komite ibahagarariye yita kuri abo babyeyi ikabakurikirana uburyo bakurikiranamo abo bana.

ESE KUGWINGIRA BIGIRA IZIHE NGARUKA KU BUZIMA BW’UMWANA?

Zimwe mu ngaruka zo kugwingira mu bana bato harimo ko abana badakura neza haba mu gihagararo ndetse mu bwenge iryo gwingira rikabakurikirana no mu mibereho yabo ya buri munsi kuko umwana wagwingiye no mu myigire ntibigenda neza kuko no mu bwenge aba atarakuze neza.

Ingaruka zigaragara cyane mu kwiga harimo kutabasha gufata mu mutwe, kwigunga ntabashe gusaba n’abandi, kutagira ubushobozi bwo kugira ibintu bye abasha kuvumbura cyangwa guhanga bitewe n’uko ryagwingira ryagize ingaruka mbi ku mikurire y’ubwonko bwe.

Uburyo bwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya ECD bukubiye mu ngingo esheshatu:

  1. kurwanya igwingira binyuze mu mirire
  2. kwita kumibereho myiza y’umwana
  3. Gukangura ubwonko bw’umwana
  4. Kumurinda ihohoterwa
  5. Gufasha umwana gukura, gushabuka, gukina kubana n’abandi neza
  6. Isuku n’isukura, Kumenya kugira isuku kare twirinda indwara, kugirango umwana akurire mu miryango myiza iboneye.

Nubwo Caritas Kigali ifasha akarere ka Gakenke gukurikirana aya marerero Reta nayo igira uruhare rwayo muri iyi gahunda ya ECD kugirango abana barusheho kugira imikurire myiza mu miryango yabo.

Mubyo Leta ibafasha harimo gukurirkirana ibigo mbonezamikurire no guha ababyeyi amata ndetse n’ifu y’ igikoma, hagatangwa n’inyigisho zibafasha guhindura imyumvire kugirango ababyeyi babashe kubikora neza.

Ubufatanye bwa Caritas Kigali n’akarere ka Gakenke bwatanze umusaruro kuko buri mudugudu ugira irerero kandi byongereye umubare w’amarero uva kuri 617 ugera kuri 814.

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here