Aha urubyiruko rwarimo ruhabwa amahugurwa
Aha urubyiruko rwarimo ruhabwa amahugurwa

Urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo ndetse n’urubyiruko rw’abahungu rwacikishirije amashuri bahuguwe n’Ikigo cy’Abadacogora -Intwari cya Caritas Kigali kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” kugirango bazabashe kwihangira imirimo ibyara inyungu.

Nyuma yo kurangiza imyuga mu kigo cya Rweru giherereye Nyiragiseke uru rubyiruko rwahawe amahugurwa yo kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” kugirango rubashe kwihangira imirimo iruteza imbere.

Uru rubyiruko uko ari 52 rwibumbiye mu matsinda 5 ayo matsinda akazabafasha gukorera hamwe.

Musabyima Ancilla umwe mu bakobwa babyariye iwabo avuga ko amatsinda ya Kwigira azabafasha guhuza imbaraga no kungurana inama mu mishanga iciriritse ibyara inyungu.

Ati “Ubundi umunyarwanda yabivuze ukuri ko ababiri baruta umwe, natwe rero nidushyira hamwe imbaraga zacu tuzafatanya kandi tugere kuri byinshi”.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali Musashi Josiane avuga ko abize kudoda bazahabwa imashini n’ibindi bikoresho bijyanye no kudoda.

Mushashi asanga kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” bizafasha uru rubyiruko gutangira imishinga yabo kuko bazajya bagurizanya hagati yabo bityo buri muntu akabasha kubona amafaranga yo gutangiza umushinga we ahereye kuri ayo mafaranga bazaba bagurizanyije hagati yabo no ku nkunga tuzaba twabayahe.

Buri munyamuryango azajya atanga umugabane w’amafaranga (200 Frw) buri cyumweru, naho abize gusudira biyemeje kujya batanga amafaranga maganatanu (500 Frw) mu cyumweru.

Iyi migabane y’aba banyamuryango izabafasha kujya bahana inguzanyo hagati yabo kugirango ushaka gutangira umushinga we awushyire mu bikorwa.

Amatsinda ya “Kwigira” azafasha uru rubyiruko gukorana na Banki kuko bazafunguza za konti zo kujya bazigamaho, kugirango ni bakenera inguzanyo babashe kuyihabwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here