Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, paruwasi ya Nyarurema Diyoseze ya Byumba. 1952-1957: amashuri abanza i Kabare,Rushaki na Rwaza. Mu 1958 yinjiye mu iseminari nto Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965. Muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki.

Kuva 1971-1975, yari Padiri wungirije muri Paruwasi ya Ruhengeri, aho yavuye mu 1975 agiye kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja kugeza 1986. 1986-1989 yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera umuyobozi. Kuva Nzeri 1989 kugeza mu Ukwakira 1991, yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi. Agarutse, yagizwe umwarimu n’ushinzwe umutungo mu i Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994.

Yagizwe Umwepiskopi wa Byumba, ku ya 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba ku ya 2 Kamena 1996.

 

Umwanditsi

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here