Aha ababyeyi barimo bahugurwa uburyo bwo kunoza amatsinda ya

Amatsinda ya “Kwigira” amaze guhindura imibereho y’ababyeyi bakuze bo mukarere ka Bugesera kubera kumenya kwizima.

 

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali cyibinyujije mu mushinga witwa Nifitiyicyizere uterwa inkunga na RGB ifatanyije na Migeprof cyafashije ababyeyi bakuze bo mu karere ka Bugesera kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” bituma babasha kwiteza imbere.

Aba babyeyi batoranyijwe nk’abantu bakennye kugirango bafashwe kwivana mu bukene biciye mu matsinda ya “Kwigira”.

Ababyeyi bahawe inkunga y’amafaranga angana n’ibihumbi mirongwitandatu (60000 frw) kuri buri muntu kugirango batangire imishinga iciriritse ibyara inyungu ari nako bajya mu matsinda yo kubitsa no kugirizanya azwi ku izina rya “Kwigira”.

Ubuhamya butangwa na bamwe mu babyeyi bibumbiye muri aya matsinda bavuga ko mbere bataraterwa inkunga babagaho mu buzima bugoranye burimo ubukene bwinshi ndetse ntibabashe no kubona ubwisungane mu kwivuza bigatuma barembera mu rugo.

Ndayishimiye Jean Paul ni umwe mu bahawe inkunga ingana n’ibihumbi 100, atangaza ko iyi nkunga yaje ibasanga mu buzima bubi kuko batabashaga kubona ibyibanze byose uko bikwiye mu rugo rwabo dore ko abana n’abavandimwe be 6 kandi ariwe ubareberera kuko mama wabo yitabye Imana, na Papa wabo akaba ashaje atabasha ku batunga.

Ati “Mu bihumbi 100 bampaye nahise ntangira gukora ubucuruzi bw’amatungo magufi nkagenda nunguka make make nkabasha kubona ibintunga n’abavandimwe”.

Kuva mu kwezi kwa 10 ku mwaka wa 2020 ahawe iyi nkunga y’ibihumbi 100 abasha gukora ubwo bucuruzi bw’amatungo magufi, akanizigama amafaranga 500 muricyo kimina buri cyumweru n’amafaranga 100 y’ingoboka.

Aya mafaranga batanga mu matsinda bagenda bayagurizanya hagati yabo, akabafasha gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu, ndetse umwe mu banyamuryango bagize itsinda yagira ingorane akunganirwa muri ayo mafaranga y’ingoboka.

Mu mugabane wo kwizigama abanyamuryango bateganya kugabana inyungu ziba zaraturutse ku nguzanyo y’abanyamuryango bagize ayo matsinda kuko buri muntu wagurijwe yishyura inguzanyo yongeyeho n’inyungu.

Ati “Narizigamye mbasha kwigurira amatungo magufi arimo ingurube, ibyara abana 9 ikibwana kimwe cy’ingurube nkigurisha ku mafaranga ibihumbi 15 mpita ntangira kuzamuka gutyo”.

Ati “Narizigamye mbasha kwigurira amatungo magufi arimo ingurube, ibyara abana 9 ikibwana kimwe k’ingurube nkigurisha ku mafaranga ibihumbi 15 mpita ntangira kuzamuka gutyo”.

Si Ndayishimiye gusa watejwe imbere n’amatsinda ya “Kwigira” kuko na Nyirabahizi Marie Therese nawe ahamya ko amatsinda yo kwizigama azwi ku izina rya “Kwigira” yamuhinduriye ubuzima kuko nyuma yo guhabwa inkunga inga n’ibihumbi 60 yabashije kwigurira amatungo magufi, ndetse abasha no gukora ubucuruzi buciriritse bw’imyaka aho ajya mu isoko akarangura imyaka ku mwero wayo nyuma akayisubiza agakuraho inyungu imufasha kwishyurira abana ishuri. kubagurira ubwisungane mu kwivuza ndetse akabasha no gukemura bimwe mu bibazo by’urugo bakanihaza mu biribwa.

Ati “Kwibumbira mu matsinda byampinduriye ubuzima cyane kuko ubu mu rugo rwanjye tubasha kubona ibyo dukeneye byose”.

Aba babyeyi nubwo bibumbiye mu matsinda ya “Kwigira” bahuguwe no kumenya gukorera mu bimina bivuguruye no gukora imishinga ibyara inyungu ndetse bakamenya no gukorana n’ibigo by’imari biciriritse (microfinance).

Umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko imwe mu mpamvu yatumye ababyeyi bafashwa kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira no mu bimina bivuguruye ari uburyo bwo kubafasha kwivana mu bukene.

Indi mpamvu nuko byamaze kugaragara mu bugenzuzi bwakozwe harebwa zimwe mu mpamvu zituma abana bajya mu buzima bwo mu muhanda basanga harimo n’ubukene bwo mu miryango.

Ati “Kwibumbira mu matsinda ya Kwigira ni uburyo bwo gufasha ababyeyi kwivana mu bukene no kugirango babashe gukomeza kwiyubaka mu miryango yabo no kwita ku bana babo bityo impamvu y’ubukene ntizatume abana bajya mu muhanda”.

Amatsinda ya “Kwigira” ari mu karere ka Bugesera ni 6 agizwe n’imiryango 85 bakaba baratewe inkungu ingana na miriyoni 4760655.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here