Perezida w’u Burundi yakiriye Antoine Cardinal Kambanda

Perezida wa Repubulika y’u Burundi Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 17 Werurwe 2022, yakiriye mu biro bye i Gitega, Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali ari kumwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi biri i Gitega byatangaje ko Cardinal Kambanda ari i Burundi, akaba yitabiriye Inama ngarukamwaka y’Ishyirahamwe ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB) isanzwe iterana nyuma ya buri myaka ibiri kuva mu 1981.

Inama ya ACOREB ihuza Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda no mu Burundi mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku mikorere ihuriweho ya Kiliziya muri ibyo bihugu byombi.

 

Umwanditsi