Aba bari bitabiriye inteko rusange

Mu nteko rusange ya Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yateraniye muri centre saint Paul Kigali tariki ya 10/5/2022, Antoine Cardinal Kambanda yashimye uruhare rwa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bagize mu kubaka umuryango nyarwanda mu bihe bitandukanye ndetse no mu bihe bya Covid-19 ariko cyane cyane kwita ku ba kene.

Muri iyi nteko rusange hamuritswe ibyakozwe mu mwaka wa 2020-2021 mu mashami ya Caritas no muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse hanagaragazwa imbogamizi zabayeho biturutse ku cyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa bimwe na bimwe bidashyirwa mu bikorwa.

Muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi bagiye bakora ubukangurambaga mu bakobwa babyariye iwabo ndetse babafasha muri gahunda zo kubateza imbere bakivana mu bukene.

Iyi komisiyo kandi yakoze ibikorwa byo gushimangira ubumwe n’ubwiyunge no gukiza ibikomere mu muryango biciye mu isana mitima.

Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda ati: “Ndashimira cyane uburyo Caritas yita kubakene n’abatishoboye muri rusange, cyane cyane mu bihe bikomeye twanyuzemo bya guma mu rugo kandi ndanabibutsa kujya musesengura mukamenya uburyo abakene bafashwa.

Antoine Cardinal Kambanda kandi yashimye uburyo hitawe ku burere n’uburezi bw’abana bo mu muhanda ndetse abana bagasubizwa kurererwa mu muryango.

Ati “Kwita ku mibereho myiza y’abaturage n’ikintu cy’ingenzi kandi gikomeye bityo rero ibikorwa bya Caritas bikwiye gukomeza bigakora neza”.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi   ya Kigali avuga ko nubwo bitari byoroshye kubera ibihe bya covid-19 bakomeje ibikorwa byo gufasha abakene no kwita ku batishoboye.

Avuga ko inteko rusange nkiyi ibafasha kurebera hamwe ibyagezweho no gusuzuma ibitarabashije gushyirwa mu bikorwa kugirango harebwe uburyo binozwa.

 

Umwanditsi