Kwibuka bigomba kujyana no gufasha abarokotse Jenoside gukira ibikomere by’amateka

Muri Centre Saint Paul i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Mata 2022, abakozi bakora muri Serivisi zinyuranye muri Arikidiyosezi ya Kigali, bibutse Abatutsi bishwe muri Jenocide muri Mata 1994.

Jeane d’Arc MUKANDENZI niwe watanze ikiganiro ku mateka n’ingaruka bya jenoside, yagaragaje uburyo Jenoside yateye ingaruka nini ku muryango nyarwanda zirimo ubupfubyi, abandi ibagira incike n’abapfakazi, Jenosdie yasigiye akandi abantu ubumuga n’ibikomere byo ku mubiri no ku mutima.

Umuntu agiye kuvuga ingaruka za Jenoside mu myaka 28 ishize ihagaritswe usanga ari nyinshi cyane ariko ikintu cy’ingenzi si uguheranwa n’agahinda ahubwo uwayirokotse aba agomba kubaho neza kandi ntakomeze kubana n’ibikomere ahubwo akagerageza kwakira ibyamubayeho.

Mukandekezi Jeane d’Arc avuga ko umuntu warokotse Jenoside agomba kurangwa n’ibikorwa byiza bimufitiye akamaro kandi bikakagirira n’abandi kugirango agaragaze itanduka rye n’abandi.

Ati: “Kwibuka biguha gutekereza neza ndetse kandi bikanaguha gutekereza gukora ikintu kirimo ubwenge kikugirira akamaro ariko nanone kikakagirira n’abandi.

Dorothée Uwamahoro nawe ni umwe mu batanze ubuhamya avuga ko nk’Umukristu Kwibuka bibasubizamo imbaraga n’ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza kandi bikanabaha no kubabarira ababahemukiye.

Ati “Twisunze urugero rwiza Yezu yaduhaye ubwo yababariraga abamugambaniye bakamwica natwe tugomba kubabarira abatwiciye imiryango yacu”.

 

Umwanditsi