Icyumweru cy'umuryango cyatangiye tariki7/2/2022 kizasozwa twariki ya 14/2/2022

Arikiyesiko wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe umuryango mu nama y’Abepisikopi Gatorika mu Rwanda yatangije icyumweru cy’Umuryango.

Iki cyumweru cyatangijwe haturwa gitambo cy’Ukarisitiya cyaturiwe muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera saa kumi n’ebyiri z’ubugoroba tariki ya 7/2/2022 kizasozwa tariki ya 14 Gashyantare 2022 ku munsi mukuru wa Mutagatifu Valentin(e).

Yasabye abakirisitu kuzirikana k’ubutumwa bw’umuryango ndetse no kongera kwisuzuma bakareba uko urukundo n’umubano wabo uko uhagaze.

Mu ivanjiri yasomwe na Cardinal Antoine Kambanda avuga ko ibyanditswe bitagatifu byerekana ko Imana ariyo Muremyi w’Umuryango w’Abashakanye.

Muri Bibiliya mu itangiriro 1: 27 haranditse ngo “Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana ibarema ari umugabo n’umugore”.

Nyirubutungane Papa Fransisiko nawe yibukije abantu ku urukondo nyarwo mu nyandiko ye yise Amoris Laetitia.

Muri iyo nyandiko ye ya Amoris Laetitia kuri no 72 haragira hati“ Umubano  w’abashakanye ntabwo ari ikintu cyumvikanyweho n’abantu, ni umugambi w’Imana, n’impano igenera abo ishaka gutagatifuza mu Rukundo Imana umuremyi niyo ubwayo ibahamagarira gukorana urugendo bafatanye urunana, ngo bafashanye muri byose bayigana.

Imana kandi imaze kurema umugabo n’umugore yabahaye ubutumwa bagomba kurangiza aho yagize iti “Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose kikurura ku butaka”.

Bamwe mu bagize umuryango nyuma y’igitambo cya Misa batangaje ko bishimiye iki cyumweru cy’umuryango kuko bahakuye inyigisho zo kumenya ko abashakanye bahamagarirwa kubana mu Rukundo rudatana, bazirikana ko bagize umubiri umwe nkuko babibwirwa n’ibyanditswe Bitagatifu ndetse buri wese agahora yita kuri mugenzi we nkubigirira umubiri we bwite.

Esperence Muhire ndetse n’umugabo we Vincent Muhire mu buhamya bwabo bavuga ko mu rugo rwabo babanye neza ariko muri icyi cyumweru bagiye kwivugurura bakareba neza ibyo batanoza bikabafasha kuvugurura umubano wabo.

Ati “Isakaramentu ry’ugushyingirwa rigira tuba twaragiranye rirakomeye nubwo turirengaho ntitubane mu Rukundo.

Yagize ati: « Kandi ngusezeranyije ko ntazaguhemukira mu mibereho yacu, ari mu mahoro no mu makuba, waba muzima cyangwa urwaye, ku buryo nzagukunda kandi nzakubaha iteka ryose kugera gupfa ». ibi bikubiye mu  gitabo cy’Imihango y’Abigishwa,urupapuro 109).

Nyuma yiri sezerano bagiranye bavuga ko bagomba kubana mu bworoherana, kwitangira mugenzi, kumvira, n’urukundo.

Bibiriya igira iti« Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo». Umugabo ariyamira aravuga ati: « Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye, n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye… (Intg 2,22-23).

Icyumweru cy’umuryango gitangijwe kuri uyu wa mbere gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ugushyingirwa Gikirisitu, umuhamagaro n’inzira y’ubutagatifu”.

 

Umwanditsi

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here