Ni ngombwa kurengera abana bo mu muhanda

Ikigo cy’Abadacogora – Intwari cya Caritas Kigali kita ku bana bo mu muhanda kikajya kubagororera mu kigo giherereye mu karere ka Bugesera ahitwa Nyiragiseke ndetse abandi bakaba bari mu kigo giherereye St Famille n’i Nyamirambo barasaba ko haba ubufatanye na buri wese mu kwita kuri abo bana bo mu muhanda hubahirizwa uburenganzira bwabo.

Intego nyamukuru y’iki kigo ni ugufasha abana bugarijwe n’ibibazo by’umwihariko abana bari mu buzererezi muri Arkidiyosezi ya Kigali no mu gihugu muri rusange.

Mu kwezi ku Ugushyingo 2018 iki kigo cyari gifite abana 138 bitabwaho harimo abahung 87, n’abakobwa 51.

Impamvu nyamukuru buri wese asabwa kwita kuri aba bana ni ukugirango hubahirizwe uburenganzira bwabo ndetse bamwe babashe no gusubizwa mu mashuri kandi babe no mu miryango yabo.

Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka wa 2003 nk’uko ryavuguruwe tariki 24 Ukuboza, 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 10, 4° rishyira imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi, iterambere ry’umuryango no kurinda uburenganzira bw’abana.

Minisiteri y’Uburinganire n’Itarembere ry’Umuryango, ishyize imbere imibereho myiza y’umuryango n’ituze mu bawugize, kurengera uburenganzira bw’abana no gukora ibishoboka byose ngo hatagira ikibahutaza cyangwa kikababangamira.

Abana bagomba kurengerwa mu nyungu zabo kugirango babashe kubaho mu mudendezo nta kibahutaza, niyo mpamvu buri wese agomba kubahiriza uburenganzira bwe. Aha bisaba ubufatanye bwo kwita kuri aba bana bo mu muhanda kugirango ibibazo byabo bikemuke burundu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here