Cardinal Antoine Kambanda arasaba Abapadiri gushyigikira gahunda yo guteganya imbyaro mu bashakanye.

 

Ibi yabibasabye tariki ya 30/9/2021 mu biganiro bagiranye muri gahunda yo gushyigikira gahunda ya Reta yo guteganya imbyaro kugirango bakomeze bahangane n’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubushobozi bwabo.

Impamvu yabisabye Abapadiri nuko mu nshingano bafite bahura n’abakiristu benshi cyane kandi mu nyigisho babaha ko batagomba kwibagirwa kubibutsa iyi gahunda ya Leta yo “Guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere.

Cardinal Antoine Kambanda asobanura ko Kiriziya Gatorika ishyigikira ko abashakanye bagomba guteganya imbyaro kugirango himakazwe gahunda ya leta yo kubyara abo bashoboye kurera bakurikije ubushobozi bwabo, Kiriziya rero yiteguye gutanga umusanzu wayo muri iyo gahunda.

Iyi mvugo yo “Guteganya Imbyaro” niyo Kiriziya Gatorika ikoresha muri iyi gahunda kugirango ibashe gusobanurira abashakanye neza uko bagomba kubyitwaramo kugirango babyare abana barateganyije nibizabatunga.

Ati “Mugomba no gusobanurira Abakiriristu impamvu twe dukoresha imvugo yo “Guteganya Imbyaro” ko twasanze aribwo buryo bwiza butuma abakrisitu bamenya ko bagomba kubyara abana bamaze kumvikanaho hagati yabo ariko baka baranateganyije uburyo bwo kubareramo”.

Ijambo “Guteganya Imbyaro” ryatekerejweho igihe Kiriziya Gatorika yiyemezaga gushyigikira iyi gahunda ya Leta yo gusaba ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera bashingiye ku bushobozi bafite.

Abasaserodoti bavuga ko iyi gahunda bayigize iyabo ahubwo ko bagiye kongeramo imbaraga bagakomeza gutambutsa ubu butumwa mu bakirisitu babo.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien ayobora Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali avuga ko iyi gahunda basanzwe bayitaho muri serivise y’ubuzima.

Ati “mu bigonderabuzima byacu iyi gahunda yo guteganya imbyaro irahari ubu tugiye gushyira imbaraga muri gahunda yo gukomeza kwigisha ababyeyi”.

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda avuga ko batagomba kugira urwitwazo na rumwe kuko uburyo bwo gutambutsamo ubutumwa babufite igihe bahuye n’abakirisitu. Kiriziya Gatorika ikaba ifite inshingano zo kunganira Leta muri gahunda yo gufasha guteganya imbyaro kugirango ababyeyi babashe kubyara abo bashoboye kurera kandi bakabigisha kubikora mu buryo bwa kamere bwo kuba ukwezi k’umugore.

Cardinal Antoine Kambanda arasaba Abapadiri gushyigikira gahunda yo guteganya imbyaro mu bashakanye.

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here