Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umukene wizihizwa tariki ya 14 Ugushyingo buri mwaka Cardinal Antoine Kambanda yashimye uburyo Reta y’u Rwanda yita ku batishoboye. 

Yabivugiye mu gitambo cya misa yaturiwe i Kibeho kwa Nyinawajambo hizihizwa umunsi w’umukene agaruka kuri gahunda za Leta y’u Rwanda zita ku batishoboye kuko ibabonera ibyibanze ku girango imibereho n’ubuzima bwabo birusheho kuba byiza.

Zimwe muri gahunda Cardinal Antoine Kambanda yagarutseho harimo nka gahunda ya Girinka munyarwanda, kugurira ubwisungane mu kwivuza abakene, kububakira amazu yo guturamo, uburezi kuri bose budaheza ndetse no kubitaho mu buzima bwa buri munsi.

Mubyo Cardinal Kambanda yasabyeye abakirisitu n’abandi bantu bose harimo kutirengagiza umukene kuko akenshi usanga icyo akeneye kitaruhije kukimuha ndetse no ku kimubonera.

Ati“Twese turi abakene imbere y’Imana kuko duhora tuyisaba kutuba hafi no kuturengera mu buzima tubamo bwa buri munsi, niyo mpamvu tudakwiye kwirengagiza umukene uje udusanga kuko aba adukuneye ngo tumufashe”.

Ikindi Cardinal Antoine Kambanda yasabye abakirisitu nuko ubukene bwo mu mibereho isanzwe abantu baburwanya bakabigeraho, kuko abantu iyo bakoze cyane ndetse bagakorera hamwe babasha kubwivanamo bakiteza imbere.

Aha ariko ikintu cya mbere kandi cy’ingenzi ni ukudakena ku mutima kuko nicyo cyonyine Imana ikunda kandi yishimira ku bantu bayo.

Abitabiriye Misa baturutse mu bice bitandukanye bavuga ko inyigisho ya Cardinal Antoine Kambanda yabahaye yabakoze ku mutima ko batagomba kwirengagiza abakene kandi muri bike batunze basangira nabo bombi bakagira uburyohe n’icyanga cy’ubuzima.

Nsanzimana Jean Paul ni umwe mu ba Kirisitu bakoze urugendo bajya gusengera i Kibeho kwa Nyina wa Jambo, avuga ko muri bike atunze azajya yigomwa agaha umukene ndetse agafasha n’abatishoboye kugirango akorere umugisha uva ku Mana ndetse abone n’urufunguzo ruzamwinjiza mu ijuru.

Umunsi mpuzamahanga w’abakene wizihijwe ku nshuro ya Gatanu, Papa yawushyizeho nyuma yo kubona ko ku isi hari abakene benshi.  Asaba abantu bose batuye isi ko bagomba gusaranganya ibyo batunze kuko ikigaragara abantu basangiye hatajemo kwikubira ibyo batunze nta mukene wakwicwa n’inzara.

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here