Aha bari mu isengesho ryo gusabira ubumwe bw'abakirisitu

Mucyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abakirisitu abasenyeri baturutse mu madini atandukanye bafatanyije na Arikiyesikopi wa Kigali Antoine Karidinali Kamabanda isengesho ryo gusabira ubumwe bw’abakirisitu.

Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Karidinari Kambanda niwe wayoboye isengesho ryo gusabira ubumwe bw’abakirisitu tariki ya 24 Mutarama 2022 muri Kiliziya ya Mutagatifu Mikayile.

Iri sengesho ryo gusabira ubumwe bw’Abakirisitu ryitabiriwe n’abakirisitu Gatorika n’abandi bo mu matorero anyuranye arimo Abangirikani, Abametodisite, Abapuresibiteriye n’abasenyeri bakuriye ayo matorero.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda afatanyije n’abandi Basenyeri baturutse mu madini atandukanye bafatanyije gutanga inyigisho ry’ijambo ry’Imana.

Ati “Ibyo duhuriyeho dufatanye, ibyo tudahuriyeho twubahane”.

KAridinari Antoine Kambanda avuga ko ijambo ry’Imana ribishimangira ko nubwo amatorero atandukanye ariko ahuriye ku kintu kimwe kandi gikomeye cyo gusenga Imana imwe.

Ati “Nubwo tuva mu matorero na Kiliziya binyuranye nyamara Nyagasani ni umwe, Batisimu n’imwe, Ubutatu butagatifu buraduhuza kandi twese turi ingingo za Kristu”.

Hifashishijwe inyigisho zinyuranye zo muri Bibiliya muba (1Kor 12:12-30) haragira hati: Kandi twese turi ingingo za kristu, we mutwe wa Kiliziya cyangwa Itorero.

Iri jambo ry’Imana rirerekana ko nubwo bava mu matorero na Kiriziya binyuranye basenga Imana imwe, Batisimu ari imwe, Ubutatu butagatifu bubahuza.

Caridinari Antoine Kambanda akomeza avuga ko icyo iri sengesho rifasha abakirisitu baturuka mu matorero atandukanye ari ukubereka ko bose babatirijwe muri Roho umwe byagombye kubahuza bakaba umubiri umwe.

Caridinari Antoine Kambanda yagize ati “Twaba Abayahudi, cyangwa Abagereki, twaba Abacakara cyangwa Abigenga, twese twuhiwe Roho Umwe”.

Yagaragarije abakirisitu ko umubiri utagirwa n’urugingo rumwe gusa ahubwo uhujwe n’ingingo nyinshi, uko abakirisitu baturuka mu matorero atandukanye bagahurira mu gusenga Imana imwe bibaha kuba umwe muri Kristo Yezu.

Dr Bataringanya Pascale ni Perezida w’Itorero Presbiteriene (EPR) yavuze ko ivanjiri yasomwe yerekana urugendo abahanga 3 bakoze bajya kuramya Umwana Yezu bayobowe n’Inyenyeri (Mt2, 1-12) ari yo nzira abantu bagombye kunyuramo muri ibi bihe byo gusengera no gusabira ubumwe bw’Abakirisitu.

Ati“Twabonye Inyenyeri ye turi iburasirazuba none twari tuje kumuramya”.

Ibi bisobanuye ko kwemera kuyoborwa n’inyenyeri ni ukwemera guha Imana umwanya mu buzima bwa muntu, no kwemera kumurikirwa n’Imana.

Abantu batandukanye bitabiriye iri sengesho ryo gusabira ubumwe bw’abakiririsitu bishimiye iki gikorwa cyo guhurira mu isengesho kuko bigaragaza ko n’ubwo abantu basengera mu madini atandukanye ariko bafite Imana imwe bahuriyeho mu gusenga.

Janvier Uriho avuga ko bishimishije kubona Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Karidinari Kambanda ari hamwe mu isengesho n’abandi ba Pasiteri baturutse mu yandi matorero ndetse n’abaririmbyi bagahuza amajwi bahanika baririmbira Nyiribiremwa ko bigaragaza ubumwe bw’abakirisitu.

Ati “Nukuri gusabira ubumwe bw’abakirisitu ni ibintu by’agaciro gakomeye kandi bidufasha kubona ko dusenga Imana imwe ikaba ariyo iduhuje kurenza gutandukanywa n’amadini”.

Iri sengesho ryahuje Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda wa Arikiyesikopi ya Kigali na Musenyeri Amooti Nathan ukuriye inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR), hari Kandi na Dr Bataringaya Pascal perezida w’itorero Presibiteriyene mu Rwanda (EPR), hari kandi na Rev. Julie Kandema (EPR) iri sengesho kandi ryitabiriwe n’amakorari yaturutse muri Kiliziya Gatolika, Korari y’Abametodisite, Korali ya EPR Kiyovu na Korali de Kigali.

Umwanditsi

 

 

 

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here