Arikiyesikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda arasaba ko abakirisitu bafasha abatishoboye hagategerejwe inkunga y'amahanga

Arikiyesikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda arasaba abafite mu nshingano ibikorwa bya Caritas ko barushaho gukora ibishoboka byose Caritas ikaba nyarwanda, ntikomeze kubaho ishingiye ku nkunga z’amahanga.

Ibi yabivugiye mu nteko rusange ya Caritas iteraniye i Kabuga tariki ya 24/2/2021 kugeza tariki 25/2/2022, iyi nteko igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2021 inasuzuma ibizakorwa mu mwaka wa 2022 kugirango Caritas ikomeze ifashe abatishoboye.

Impamvu Arikiyesikopi Antoine Cardinal Kambanda yasabye ko Caritas yaba nyarwanda ni ukugirango Caritas ikomeze ikore neza kandi itegamiye ku nkunga z’amahanga, bityo igashobora gufasha abababaye, bikozwe n’abakristu ubwabo.

Ati“Caritas ishobora gukora ibishoboka byose ngo ibe Caritas nyarwanda, ni ukuvuga ko ibikorwa byo gufasha abababaye byakomeza niyo  inkunga z’amahanga zahagarara bityo Caritas igashobora gufasha abababaye, bikozwe n’abakristu ubwabo”.

Ibi bigaragarira mu bikorwa bitandukanye Caritas yakoze mu mwaka wa 2021, mu ngengo y’imari yakoresheje mu mwaka wa 2021 ingana n’amafaranga asaga miliyari 23. Muri iyi ngengo y’imari amafaranga asaga Miliyari 15 akaba yarakoreshejwe mu rwego rw’ubuzima.

Gusa haracyari imbogamizi y’uko uruhare runini rw’amafaranga akoreshwa na Caritas 91% akomoka ku baterankunga.

Kubera icyorezo cya Covid-19 usanga inkunga zarahagaze ndetse nizibonetse ntizizire igihe abagomba gufashwa no kwitabwaho na Caritas ntibikorwe ku gihe ndetse ntibinakorwe neza kuko ya nkunga iba yahagaze.

Mu mwaka wa 2022 Caritas irateganya kuzakoresha amafaranga asaga miliyari esheshatu n’igice (6.5) mu rwego rw’ubutabazi no gufasha abakene, hakazafashwa abasaga ibihumbi 513.

Umwanditsi