Si byiza ko abana bato babyara imburagihe

 Myr Seriviliyani Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba arasaba ko Caritas ikwiye kwita ku bana bato b’abakobwa baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure kubera ibibazo byo mu miryango yabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu nteko rusange ya Caritas yateraniye Kabuga tariki ya 24 kugera tariki 25/ Gashyantare 2022, zimwe mu mpamvu yagaragaje zituma abo bana baterwa inda zitateguwe zirimo ubukene bwo mu miryango, amakimbirane hagati y’ababyeyi babo, ndetse n’imibereho irimo ubukene bukabije babafatiramo.

Ati “Inshingano za Caritas ni ukwita ku bakene n’abatishoboye aha nasabaga ko twashyira imbaraga cyane kuri bariya bana bato b’abakobwa baterwa inda batabiteganyije kandi bakiri bato ikibazo cyo gutwita imburagihe kizakemuka.”

Ibi bikwiye kugirwamo uruhare na buri mukristu wese akabona ko icyo mugenzi we akeneye ashobora kukimuha ari ku giti cye cyangwa afatanyije n’abandi byakemura ibibazo tubona mu bana bato baterwa inda”.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko imibare y’abangavu batwaye inda z’imburagihe wiyongereyeho 23%, ukava ku bangavu 19,701 muri 2020, ukagera kuri 23,000 mu mwaka ushize wa 2021.

Iyi Minisiteri igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ari yo ifite imibare myinshi y’abangavu batewe inda z’imburagihe, aho akarere ka Nyagatare gafite 1,799, aka Gatsibo 1,574 naho Kirehe ikagira 1,365.

Umukozi ushinzwe kurengera umwana mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Diane Iradukunda, avuga ko zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma imibare y’abangavu batwara inda ikomeza kwiyongera, zirimo kuba hari ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo zo kurera.

Iradukunda kandi agaragaza amakimbirane yo mu miryango, gukoresha nabi ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga nk’izindi mpamvu zituma bamwe mu bangavu baterwa inda z’imburagihe.

Abagize Societe Sivile bagaragaza ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kwigisha abangavu kumenya ubuzima bw’imyororokere, ariko nanone hagakazwa ibihano ku bantu bose basambanya abana, mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

 

Umwanditsi

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here