Caritas Kigali irimo gukora ubukangurambaga mu bana bo mu muhanda

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kirimo gukora ubukangurambaga mu bana bo mu muhanda kugirango babashe gusubira mu ishuri no kuba mu miryango yabo.

Ubu bukangurambaga bukorwa buri wa kabiri na buri wa Kane w’icyumwe aho abakangurambaga ba Caritas Kigali bajya gukangurira abana bo mu muhanda ku wuvamo ngo basubire mu ishuri.

Abana bashishikarijwe kuva mu buzima bwo mu muhanda ni abana 40 muri bo harimo abakobwa 12.

Impamvu ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali gikora buno bukangurambaga nuko muri bino bihe bya Covid abana biyongereye mu muhanda kubera kumara igihe batajya mu ishuri.

Ubu bukangurambaga bukorwa ku bufatanye n’abasukuti (Scout) bo muri Paruwasi yitiriwe mutagatifu Pierre (St Pierre) Cyahafi habereye igikorwa cyo kuganiriza abana bo mu muhanda bashishikarizwa kuwuvamo.

Rwamukwaya Jean de Dieu umukozi mu kigo cy’Abadacogora-Intwari avuga ko iki gikorwa bagifatanya n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge ya Kimisagara, Gatenga, na Muhima kuko aribo batumaho abo bana bakabahuriza hamwe bakabaha inyigisho z’ibyiza byo kuba mu muryango no gusubira mu ishuri.

Rwamukwaya avuga ko ibyiza byo kuba mu muryango ari byinshi ariko icy’ingenzi ni uguha umwana uburere bwiza, kumujyana mu ishuri, no kumufasha mu mibereho ye ya buri munsi.

Ati ” Dusanzwe dufata abana tukabakura mu muhanda tukabajyana mu bigo byacu kubagorora ariko ubu ntibigishoboka kubera icyorezo cya Covid-19, ubu rero twahisemo kubahuriza hamwe tukabigisha ububi bwo kujya mu muhanda.”

Kanyangira Eric ahagarariye abasukuti (Scout) muri Arikidiyosezi ya Kigali akaba no mu bantu bahugura abana ku rwego rw’igihugu no muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe imyemerere, akaba ariwe wahuguye abana bo mu muhanda, yabasobanuriye ibyiza byo  kuba mu muryango ndetse anabagaragariza ububi bwo kujya mu buzima bwo mu muhanda kuko bituma bakura nta burere.

Ati “ Zimwe mu ngaruka zo kuba mu muhanda umwana akurana imico mibi irimo kwiba, kunywa ibiyobyabwenge, kutabasha kwiga, gutwara inda zitateganyijwe imburagihe, hazamo ihohoterwa ryo ku mubiri ni rya roho.”

Ubushakashatsi bwamuritswe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana mu 2019 bwagaragaje ko 86,9% by’abana b’inzererezi batabasha kubona ifunguro rimwe ku munsi mu gihe 13,1% babona ifunguro rimwe ku munsi naryo ridahagije.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abana 84,3% bahura n’ihohoterwa ririmo gukubitwa bagakomeretswa, ikindi bwagarutseho ni uburyo bahutazwa igihe bari gukurwa mu muhanda kuko akenshi hakoreshwa imbaraga kugirango babavanemo.

Mu bana b’abakobwa bakoreweho ubushakashatsi 19% bavuze ko basambanywa ku gahato mu gihe abahungu basambanywa ku gahato ari 3,9%.

Caritas Kigali irimo gukora ubukangurambaga mu bana bo mu muhanda

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here