Bakirisitu bavandimwe Caritas Kigali yabashyiriyeho uburyo bwo gutangamo inkunga yo gufasha abakene muri uku kwezi kw’impuhwe n’urukundo kwa 8, hanirindwa icyorezo cya covid-19.

Muri uku kwezi kwa 8 ni ukwezi kw’ibikorwa by’Impuhwe n’Urukundo buri mu kristu arasabwa kugira umutima wigomwa akagira icyo atanga agafasha ababaye.

Gufasha abakene ndetse n’abatishoboye ntibisaba kuba utunze byinshi cyane bisaba umutima w’impuhwe urangwa n’urukundo gusa. Umuntu atanga icyo afite yaba imyambaro yo kwambara, ibyo kurya, amafaranga, ndetse n’ikindi kintu cyose gifitiye akamaro mu buzima bwa muntu.

Abifuza gufasha abakene muri uku kwezi kw’Impuhwe n’Urukundo bashyiriweho uburyo bwo gutanga inkunga babinyujije mu buryo bukurikira.

Inkunga y’amafaranga itangwa kuri Konti :01100208 iri muri RIM

Konti numero 00040-0691286-97 iri muri BK, umuntu kandi ashobora no gukoresha uburyo bwa mobile money (MOMO pay) akanda *182*8*1*046527# ku mazina ya Caritas Kigali.

Ushaka gutanga inkunga y’ibiribwa cyangwa ibindi bintu yabigeza  ku cyicaro cya Caritas Kigali giherereye muru centre saint Paul cyangwa ugahamagara numero ya Telefone 0788743321, 0727730012 ya Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali.

Inkunga kandi wayigeza aha hakurikira: Paruwa Saint Famille

Paruwasi Karoli Rwanga inyamirambo, no kuri paruwasi Saint Pierre Cyahafi, Kuri Paruwasi Kicukiro, Umuntu yayigeza kuri Paruwasi Gikondo, no kuri Paruwasi Regina Pacis remera ndetse na Paruwasi Kacyiru.

Buri mu Kristu wese n’undi muntu ufite umutima ukunda no gufasha ababaye yageza inkunga ye kuri Paruwasi imwegereye.

Mu nyigisho za Yezu Kristu, yatsindagiye ibyagiye bivugwa mu Isezerano rya kera ndetse akabisobanura avuga ko gufasha abatishoboye bizatwinjiza mu ijuru. Igihe umusore w’umukungu aje amugana akamubazi ati “Mwigisha ,ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka?”.Yezu yamuhishuriye ko intera ya mbere ari ugukurikiza amategeko y’Imana, Intera ya kabiri ikubiye muri aya magambo : “ubuze ikintu kimwe gusa:genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagire ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.”

Narame Gratia ni umuhuzabikorwa w’ishami ry’imibereho myiza, abatishoboye n’ubutabazi avuga ko ubu gufasha abatishoboye byoroshye kuko ntakindi bisaba uretse kwigomwa kuri bike umuntu afite agafasha abatishoboye.

Ati “Ni igihe cyiza cyo kwigomwa muri iki gihe kuko imiryango myinshi yagezweho n’ingaruka z’ubukene batewe n’iki cyorezo cya covid-19 kuko cyahungabanyije imibereho y’abantu.”

 

Umwanditsi

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here