Aha bari mu misa yo gusabira Abatutsi bishwe muri Jenoside1994

Mu rwego rwo kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994 Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali basabiye Abatutsi bishwe muri Jenoside babaturira igitambo cya Misa.

Kuva tariki ya 8, 9 z’uku kwezi kwa Mata 2021 Padiri Twizeyumuremyi Donatien Umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali afatanyije na Padiri Justin Nsanzamahoro, umucungamutungo wungirije wa Economa batuye igitambo cya Misa cyo gusabira Abatutsi bazize Jenoside muri iki gihe cy’icyunamo, babatura Nyagasani Imana.

Ati”bitewe n’uko Kwibuka ku nshuro ya 27 Abatutsi bishwe muri Jenoside byahuriranye n’ibihe turimo byo kwirinda Covid-19 bigatuma gahunda y’ibiganiro bikorwa hifashishijwe ikoranbuhanga, twe twahisemo kujya kubasabira tubaturira igitambo cya Misa kugirango tubature Yezu n’umubyeyi Bikiramariya”.

Avuga ko muri ibi bihe biba bitoroshye byo kwibuka bisaba imbaraga no kwiyubaka ndetse nk’Abarokotse bagakomeza kubabarira ababiciye ababo.

Ibi bizafasha abanyarwanda kugera ku bwiyunge nyakuri, ibi bizabanzirizwa no kwiyunga n’Imana cyane cyane abakoze Jenoside kuko nibatiyunga n’Imana ntibazabasha no kwiyunga n’abo bahemukiye.

Padiri Twizeyimuremyi yakomeje ati “Aya masengesho tubasabira natwe aratugarukira kuko Nyagasani yabicaje iburyo bwe natwe baradusabira.”

Iki gikorwa cya Misa yo gusabira Abatutsi bishwe muri Jenoside cyakozwe n’abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro hamwe n’aba Caritas ya Kigali.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here