Hafashijwe abarwayi bo mu bitaro bya CHUK

Abarwayi barwariye muri CHUK bashyikirijwe inkunga na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya kigali kubufatanye na Caritas kigali ingana n’ibihumbi 119.992frw

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas Kigali atangaza ko igikorwa cyo gufasha aba barwayi cyateguwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro n’abakozi ba Caritas kugirango bafashe ababaye.

Bimwe mu byo bahaye abarwayi bishyuriye abakene 10 Amafaranga y’ibitaro (factures) batanga amata na Pampex bifite agaciro Ka 119,992frw.

Ati “ twarebye ibyo dushobora gukorera abarwayi niyo mpamvu twishyuriye abatari bafite ubwo bushobozi kugirango babone ibyibanze bakeneye”.

Ibi bikorwa by’urukundo kandi bituma bumva ko atari bonyine bikabasubizamo icyanga cy’ubuzima.

Iyi n’intego abakozi ba Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bihaye yo kwita kubabaye, abakene n’abatishoboye kugirango barusheho kwitagatifuriza mu bikorwabakora.

Iki gikorwa kiba ngarukamwaka kuko Abakozi bose batanga inkunga buri kwezi ingana na 1% yo gufasha abatishoboye.

Abarwayi ba CHUK bahawe iyi nkunga bishimiye iki gikorwa cy’urukundo ndetse basabira umugisha ababibazaniye.

Mu bitaro hirya no hino mu gihugu uhasanga abarwayi badafite amikoro bamwe muri bo ugasanga badafite n’abarwaza bigasaba ko abantu bagira umutima wo kwitanga kugirango babagereho ndetse bamwe babaherekeze mu burwayi bwabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here