Gufasha umukene ni ugutanga inkunga iyo ari yose ivuye ku mutima w’uyitanze ndetse akabikorana urukundo aba yiteganyirije umugisha ku Mana.

Mu cyumweru cya Caritas hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kwita ku batishoboye. Caritas Kigali nayo yasuye abasaza n’abakecuru baba mu kigo gifashirizwamo aba basaza n’abakecuru kiri ku giti cy’inyoni.

Sr UWIMANA Théodola, yakiriye itsinda ryaturutse muri Caritas Kigali rishyiriye ifunguro aba bakene bitabwaho n’aba Bikira yabasobanuriye uburyo aba bakene bitabwaho ko bababakorera ikintu cyose bitewe n’ikigero cy’imyaka bagezemo n’ubumuga bafite.

Mu mpano babahaye Caritas Kigali yageneye aba basaza n’abakecuru amafaranga ibihumbi ijana na mirongwitanu (150.000) bagirana n’ubusabane basangira ifunguro ndetse banacinya umudiho.

Narame Gratia ukuriye ishami ry’imibereho myiza muri Caritas Kigali avuga ko mu cyumweru cya Caritas bakora ibikorwa bitandukanye birimo ibyo gufasha abakene n’abatishoboye.

Ati” twafashe itsinda ry’abakozi 4 bajya gusura bano basaza n’abakecuru baba muri kino kigo k’inshuti z’abakene”.

Tugirimana Jean de Dieu niwe uwari uhagarariye abakozi ba Caritas Kigali bajyanye gusura aba bakecuru n’abasaza akaba yaravuze ko bishimiye cyane kugera muri icyo kigo, kandi ko banejejwe cyane n’uko bakiriwe.

Ati “Tukimara kumva ko hari ahantu hatuye abantu nka bo, twahise tugira amatsiko yo kuhagera, kuko burya ngo umusaza ni inzu y’ibitabo”.

Akomeza avuga ko nubwo gusura aba basaza byari ukubaha inkunga babageneye ari na byiza kuganira nabo kuko byubaka abakiri bato.

Uwahagarariye abasaza n’abakecuru baba muri icyo kigo yashimiye cyane Caritas Kigali by’umwihariko abayihagarariye mu kubasura, ababwira ko babayeho neza kandi bakomeza kubifashwamo n’isengesho bityo Imana ikabafasha ikabarinda. Yabasabye ko igikorwa cy’urukundo bakoze kitabaho umunsi umwe ahubwo ko bakwiye kuzagaruka kubareba.

Ati “burya imvura igwa ni isubira, turifuza ko muzagaruka kutureba n’ikindi gihe”.

Ikigo kigo cyita ku basaza n’abakecuru cyatangiye muri 1986 gikorera mu Gatsata, hanyuma kiza kwimukira ku Giti cy’inyoni, ababikira b’inshuti z’abakene nibo bakorera ubutumwa muri icyo kigo, bakaba barakigezemo muri 1998. Iki kigo gifote ubushobozi bwo kwakire abashaje bagera kuri 20, gusa kugeza ubu harimo 17, abakecuru 10 n’abasaza 7.

Abari muri iki kigo babayeho mu buzima bwiza kuko bitabwaho cyane n’ababikira 3 ndetse n’aba novice 2 baba muri icyo kigo.

 

Umwanditsi

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here