Caritas Kigali ikomeje ibikorwa byo gufatanya na Leta kugoboka abagizweho ingaruka nicyorezo cya COVID-19

Caritas Kigali yakusanyije inkunga igizwe ahanini n’ibiribwa byo gufasha abanyarwanda bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Zimwe mu nkunga zakusanyijwe harimo, ibishyimbo ibiro 4.238 kg, Ibigori: 3000 kg, Umuceri: 2.463 kg, Kawunga: 5.668kg, Sosoma:1000 kg, isabune imiti 400.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko muri ibi bihe isi yose,  ndetse n’u Rwanda rurimo ,yahuye  n’icyorezo cya COVID-19 ,hari ingamba zagiye zifatwa zijyanye no gukumira iki cyorezo harimo no kuguma mu rugo. Izi ngamba zikaba zituma hari bamwe bahura n’ingaruka zikomeye ku mibereho yabo bagakenera ubufasha butandukanye, by’umwihariko kubona ifunguro rya buri munsi. Ibi bigasaba rero ko buri wese yagira umutima wo gufasha bagenzi be.

“Ubu twese dukeneye guterana inkunga ugize icyo arusha mugenzi we akamufasha kugirango imibereho irusheho kugenda neza”.

Tariki ya 4/4/2020 iyi nkunga yajyanywe muri za Paruwasi kugira ngo Caritas zo muri Paruwasi ziyigeze kubabaye kurusha abanda.

Iyi nkunga kandi iri mu rwego rwa gahanda ya Musenyeri Arikiyepiskopi wa Kigali yo gushishikariza abakristu bose gufasha abafite ibibazo. Mu butumwa yageneye abakristu aragira ati “Ndashimira abakristu batangiye ibikorwa byiza ku giti cyabo cyangwa se bafatanyije n’abandi aho batuye, maze bakagoboka abo bose bafite ibibazo kurusha abandi. Ndabashishikariza gukomeza gukora ibyo bikorwa byiza, kuko bihuye rwose n’imigenzo myiza dusabwa gukora muri iki gihe cy’Igisibo”.

Inkunga yatanzwe yose hamwe ifite agaciro ka 11.119.760 harimo inkunga ya Caritas Kigali ingana 6.420.840. Yatanzwe muri za Zone z’umugi twongeyeho Paruwasi Nyamata, Kabuga,Masaka, Ndera na Rutonde.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here