Caritas Kigali yifatanyije n’abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Tariki ya 7/04/2019 u Rwanda rwibutse ku nshuro ya 25 Abatutsi bazize jenoside muri Mata mu mwaka 1994, habaye urugendo ruva ku nteko ishingamategeko Kimihurura rukomereza kuri Sitade Amahoro i Remera ahabereye ijoro ryo Kwibuka.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali kuri uyu munsi yageneye ubutumwa abakozi ba Caritas ndetse n’abanyarwanda bose cyane cyane yihanganisha abarokotse jenoside muri ibi bihe bikomeye twibuka inzirakarengane z’Abatutsi bishwe bazira ubwoko bwabo.

“Bavandimwe,  kuri uyu munsi twibuka ababyeyi, abavandimwe n’inshuti, tuzirikane ko inabi itaganza ineza kandi ko urukundo ruganza urwango. Dushimire Imana yo yatwakiririye abacu kandi natwe ikadukomeza ubu tukaba turiho. Twibuke ko uyu munsi aho turi tuhabereye n’abacu bagiye by’amaherere.Tube intwari n’abagabo nkuko bari bameze kandi tubarwanire ishyaka. Twagize amahirwe yo kuba intumwa z’urukundo za Yezu Kristu no mu kazi dukora. Nitube zo koko, maze tube umusingi w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu ngo iwacu, aho dutuye no mu Rwanda muri rusange. Imana niyakire abacu kandi natwe idukomereze ubuzima”.

“Twibuke twiyubaka kandi twibuke nk’abakristu”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here