Aha barimo bereka umugabo ukuntu yakoresha uburyo bwo kubara akoresheje urunigi

Mu imurikabikorwa ry’akarere ka Nyarugenge risize abatari bake bamenye uburyo bwo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere bakoresheje uburyo bwo kubara ukwezi k’umugore banamenye kugenzura imyanya myibarukiro y’umubiri wabo.

Mu byo Caritas Kigali yamuritse muri iri murikabikorwa harimo n’uburyo bwo guteganya imbyaro mu buryo bwa Kamere ndetse n’ubukorikori butandukanye.

Abaturage bishimiye ubumenyi bungukiye mu imurikabikorwa bwo guteganya imbyaro mu buryo bwa Kamere kuko babisobanuriwe bagasanga buno buryo bukoreshejwe neza bwafasha ababyeyi kuboneza urubyaro.

Uwamahoro Nadia ni umubyeyi w’abana 2 asura aho Caritas Kigali yamurikiraga ibikorwa byayo yasobanuriwe uburyo umubyeyi ashobora gukoresha uburyo bwa kamere akaboneza urubyaro kandi neza.

Ati “Jyewe sinigeze nkoresha uburyo bwo kubara na rimwe kuko nkoresha agapira ko mu kaboko, uno mubikira rero anyigishije uburyo nabara ukwezi kwanjye sinsame”.

Si Nadia gusa kuko umugabo witwa Nkundabanyanga Ildephonse avuga ko yishimiye ibikorwa byiza bya Caritas ariko cyane cyane kwigisha abantu uburyo bwo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere.

Avuga ko mu bumenyi yarafite we atazi uruhare rw’umugabo mu guteganya imbyaro kuko yumvaga ari inshingano z’umugore ariwe ukwiye kujya kwa muganga agahabwa uburyo bumufasha kuboneza urubyaro.

Ati “Umubikira ansobanuriye uburyo umugabo nawe agira uruhare runini kugirango umuryango ugere ku ntego yo kuboneza urubyaro, aha avuga ko agiye kugenda akaganira n’umugore we uburyo bazahitamo bwo kuboneza urubyaro.”

Nkundabanyanga yishimiye uburyo bwa kamere kuko yumvise ari bwiza iyo bukoreshejwe neza kandi babanje kubyumvikanaho n’umugore we.

Sr Jeanine Ikitegetse, ashinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu buryo bwa Kamere mukigo nderabuzima cya corunum cya kimisigara, muri iri murikabikorwa yafashe numwanya wo kujya asobanurira abantu basuraga ibikorwa byabo uburyo iyi gahunda ikorwamo.

Sr Jeanine avuga ko uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro ari uburyo bushingiye ku kumenya no kubahiriza imiterere n’imikorere y’imyanya igenga kororoka y’umugore n’iyumugabo.

Ni uburyo kandi bushingiye ku kwifata mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore iyo abashakanye batarifuza gusama.

Ni uburyo bufasha abashakanye bifuza gusama n’abatarabyifuza kumenya igihe gikwiye cyo gusama.

Ni uburyo buha agaciro umushyikirano mpuzabitsina w’abashakanye kuko ukorwa mu bwuzure bwawo.

Ni uburyo bwavuye mu bushakshatsi bw’abahanga.

Ni uburyo bwemewe na OMS (Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku isi).

Ubu buryo rero umuntu ashobora kubukoresha agenzuye ururenda, inkondo y’umura nka kimwe mu bimenyetso bimwereka ko yegereje gusama, ndetse no kumenya kubara ukwezi k’umugore akamenya igihe cy’uburumbuke noneho akirinda gusama.

Ubvuryo bwo konsa nabwo babukoresha kugirango umubyeyi adahita asama akabyara indahekana.

Abashakanye bashaka gukoresha ubu buryo bakwegera Sr Jeanine Ikitegetse, ashinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu buryo bwa Kamere mu kigo nderabuzima cya Corunum cya Kimisigara cyangwa akamuhamagara kuri 0780149175

Iri murikabikorwa ryatangijwe tariki ya 25/5/ mu mbuga City Walk (Car free zone) risozwa tariki ya ya 27/5/2022.

 

Umwanditsi