Bakoze urugendo ruva mu Kigo cy'Abadacogora n'Intwari rugana ku kiriziya ya Ste Famille

Tariki ya 12/4/2019 Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro  Kigali bibutse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 bifatanyije n’abakristu bo muri Paruwasi y’Umuryango mutagatifu(Sainte Famille), bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi ruri kuri Paruwasi y’Umuryango mutagatifu, banacana urumuri rw’icyizere.

Uyu muhango wo kwibuka wabimburiwe n’Urugendo rwatangiriye mu Kigo cy’Abadacogora n’Intwari. Abari muri uru rugendo bakomeje bagana kuri Paruwasi y’Umuryango mutagatifu hagombaga gutangirwa ikiganiro ndetse n’ubuhamya. Ibi byaje gukurikirwa n’Isengesho ryo gukira ibikomere ndetse n’Igitambo cy’Ukaristiya cyo  gusabira izo nzirakarenga z’Abatutsi bishwe muri Mata 1994.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mubarokokeye muri kiliziya ya Paruwasi  Ste Famille Nyiringondo Epafrodite avuga ko muri Mata 1994 mu kwezi kwa 4 aribwo bahungiye mu kiliziya bahizeye ubuhungiro ariko siko byagenze kuko interahamwe zaje zibasangamo zikajya zijyana bake bake kubica.

Ati “ Jyewe kugira ngo ndokoke naje kuva hano mu kilizaya njya hano hepfo muri St Paul hamwe n’abandi bagabo 2 ,twahahuriye n’umupadiri araduhisha ndetse tugira Imana hakaba n’umubyeyi utuzanira  ibiryo byo kurya”.

Nyiringondo avuga ko yaje kurokorwa n’inkotanyi ubwo zari zimaze kubohoza umujyi wa Kigali. Mbere y’aho kandi izi nkotanyi zari zabanje no kubohora besnhi bari barahungiye muri Centre Saint Paul.

Nyuma ya Jenoside avuga ko yiyubatse kuko yabashije gukora akazi kajyanye n’umwuga yari yarize wo gukora ibinyabiziga, akaba ubu  yibeshejeho kandi abeshejeho n’umuryango we neza.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien uyobora Caritas na CDJP  Kigali  yibukije ko kwibuka abacu bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano yacu nk’Abanyarwanda muri rusange ariko nk’abakristu ku buryo bw’umwihariko.

Ati “ Mu gihe cya jenoside habayeho kwitandukanya n’Imana, akaba ariyo mpamvu tugomba gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga tugamije kwiyubaka no kwibuka gikristu”.

Yasabye Abakristu kwibuka kandi bakabikora gikristu kuko aribyo bizomora ibikomere Jenoside yasigiye Abanyarwanda.

Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 “Twibuke Twiyubaka”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here