Nyiricyubahiro-Mgr-Tadeo-NTIHINYURWA-akata-gato

Taliki ya 16 Ugushyingo 2017 mu Kigo kitiriwe Mutagatifu Pawulo,Caritas na CDJP Kigali bifurije Musenyeri Arikiyepiskopi wa Kigali Ntihinyurwa Thadee isabukuru nziza y’imyaka 75 y’amavuko.

Ku italiki ya 23 Nzeli 2017, Musenyeri Arikiyepiskopi wa Kigali yizihije Yubile y’imyaka mirongo irindwi n’itanu y’amavuko.

Kuva icyo gihe inzego zitandukanye za Diyosezi,imiryango y’abihayimana ndetse no mu maparuwasi aho bishobotse bakomeje kwifatanya n’Umwepiskopi wabo kwizihiza ibyo byishimo.

Ni muri urwo rwego Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Kigali nabo bishimiye kwifatanya n’Umwepiskopi mu guhimbaza Yubile ye y’amavuko.Uwo munsi wabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyirucyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA ,Arikiyepiskopi wa Kigali.

Mu nyigisho ye yaboneho umwanya wo kwibutsa abitabiriye ibyo birori ko icy’ingenzi mu buzima ari ukurangwa n’urukundo.Yagize ati “Utagira urukundo ntaba ariho”.

Yakomeje avuga ko kugaragaza Umwami wacu Yezu Kristu ari ukugaragaza urukundo rwe,we wakunze abantu bose kandi akabitangira ku musaraba.

Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA yavutse ku italiki ya 25 Nzeli 1942,avukira muri Paruwasi ya Kibeho muri Diyosezi ya Gikongoro (Icyo gihe yari Butare).Yahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti ku italiki ya 11 Nyakanga 1971.Kuva icyo gihe yabaye muri paruwasi ya Ngoma i Butare, mbere yo kujya gukomeza amasomo muri Kaminuza y’ahitwa I Louvain mu Bubiligi.Yabaye Igisonga cy’umwepiskopi wa Butare, aza kandi kuyobora Seminari nto ya Karubanda i Butare.

Nyuma yabaye umurezi mu Iseminari nkuru ya Rutongo.Muri 1981,yabaye Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Cyangugu yari imaze gushingwa. Ku italiki ya 3 Ukuboza 1994, yashinzwe Arkidiyosezi ya Kigali aho yaje kuba ndetse umushumba wayo kuva ku italiki ya 23 Werurwe 1996 kugeza ubu.

Uyu muhango witabiriwe n’abapadiri bakuru, abahagarariye Komite za Caritas na CDJP mu maparuwasi ndetse na bamwe mu bakangurambaga ba Caritas na CDJP mu maparuwasi.

musenyeri-ashyirizwa-impano_5a0de70dcbeda

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here