Kigali Arena niho hazaturirwa igitambo cya misa yo gushimira Imana

Tariki ya 6/12/2020 ku “Kigali Arena” hateganyijwe kuzaturirwa igitambo cya Misa yo gushimira Imana na Cardinal Antoine Kambanda.

Kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid-19 abazitabira iyi Misa ntabwo bazaba benshi nkuko byari bimenyerewe mu birori bisanzwe.

Bamwe mu bakirisitu batangaje ko babajwe no kutifatanya na Cardinal Antoine Kambanda mu misa yo gushimira Imana kubera ingaruka y’icyorezo cya Coronavirus.

Muhirwa Stephane avuga ko ubusanzwe ibirori nkibi byitabirwaga n’abantu benshi cyane ariko kubera kwirinda covid-19 ntabwo abantu benshi bazitabira ibi birori.

Ati “Cardinal Antoine Kambanda ahabwa kuba Arikiyesikopi wa Kigali imbaga y’abantu yari yuzuye muri Sitade Amahoro ya Remera kubera ibihe byiza twarimo”.

Muhirwa avuga ko kuba atazitabira ibirori byo kwifatanya na Cardinal Antoni Kambanda kubera covid bitamushimishije ariko agomba kwihangana kuko byatewe n’icyorezo cya Covid-19

Mukamuhire Innocente we yagize icyifuzo ageza kuri Cardinal Kambanda ko yasomera misa muri buri Paroisse nyuma yo kubona ko bitazamukundira kujya muri iyo misa izabera Intare Conference Arena.

Ati “Twifuza ko yadusomera misa natwe tugafatanya gushimira Imana kuko ubu twari twishyizemo ko tuzitabira ibyo birori ariko icyorezo cya covid gitumye twese tutabasha kuhaboneka”.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here