Antoine Cardinal Kambanda asanga ubutumwa bwa Athanasie bwafasha benshi gutanga imbabazi

Iri jambo “Dawe ubabarire kuko batazi icyo bakora” Yezu yavugiye ku musaraba asabira abari bamubambye Antoine Cardinal Kambanda yaryifashishije asaba abakoze jenoside ko bakwiye gusaba imbabazi abayirokotse kugirango ubumwe b’abanyarwanda bugerweho.

Ibi yabivugiye mu gitambo cya misa yatuye tariki ya 22/4/2022 kuri Paruwasi ya Shyorongi mu misa yo gusabira abazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko hatabayeho gusaba imbabazi kubakoze Jenoside ubwiyunjye butagerwaho uko bikwiye.

Ati “Ibi birasaba imbaraga z’abakoze jenoside ndetse n’abayirokotse ariko cyane cyane abakoze Jenoside nibo bagomba gufata iya mbere bagatera intambwe bagasaba imbabazi abo bahemukiye kugirango bigorore nabo ndetse bigorore n’Imana”

Cardinal Antoine Kambanda yashimye umwe mu barokotse Jenoside watanze ubuhamya bw’ukuntu isengesho ryamufashije kugenda akira ibikomere buhoro buhoro akajyeza ubwo yumva agaruye imbaraga zo kongera gukunda ubuzima.

Ni ngombwa kubibuka tunabasabira

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali yifatanyije na Paruwasi ya Shyorongi kwibuka abazize Genocide yakorewe Abatutsi no kubasabira mu gitambo cya Misa cyatuwe na Cardinal Antoine Kambanda.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro hakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo n’isanamitima.

Hakorwa kandi ubujyanama mu by’ihungabana ndetse bagafasha abakoze ibyaha gutera intambwe yo kwegera abo biciye abantu muri jenoside bakabasaba imbabazi.

Ati “Ni urugendo rukorwa buke buke, kuko rukorwa mu buryo bwinshi kandi butandukanye burimo komora ibikomere by’umutima, hazamo no gutega amatwi ndetse hakazamo n’inyigisho zifasha abarokotse gutera intambwe yo kubabarira kugirango babane n’amahoro y’umutima.

Umusanzu rero wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ni ukubaka ubumwe bw’abanyarwanda ndetse no gukora ibikorwa bifitiye abarokotse Jenoside akamaro haba ku mubiri ndetse no kuri roho ariko abayikoze nabo bakigishwa uburyo bwo kubana n’abandi igihe basubiye mu buzima bwo hanze bamaze gufungurwa bakigishwa n’uburyo bwo kubanamo n’abo biciye abantu muri Jenoside kuko byagaragaye ko imitima yabo iba iboshye ku ngoyi y’icyaha bakoze igihe bataregera abo bahemukiye ngo babasabe imbabazi.

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here