Abihayimana bagiye gukangurira abakirisitu kwitabira ibigo mbonezamikurire

Mu rwego rwo gushyira imbaraga mu bigo mbonezamikurire by’abana bato Abapadiri bo muri paruwasi zo mu karere ka Gakenke bagiye gukora ubukangurambaga mu bakirisitu kugirango bitabire gahunda y’ibigo mbonezamikurire by’abana bato.

Impamvu Abapadiri binjiye muri iyi gahunda ni uko bahura n’imbaga y’abakirisitu bityo kuba babigishiriza hamwe bikaba byakoroha kuko babasha kubabonera hamwe igihe cya misa.

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakozi ba Caritas Kigali ndetse n’Abapadiri bakuru bahagarariye za Paruwasi zose zo mu karere ka Gakenke tariki ya 20/12/2021 hafashwe imyanzuro yuko Abapadiri bagiye kwigisha abakirisitu kwitabira gahunda y’ibigo mbonezamikurire mu bana bato kugirango barwanye igwingira.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien uyobora Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko impamvu bashaka ko kiriziya yinjira muri iyigahunda iya mbere nuko Abapadiri babasha guhura n’abakirisitu benshi bityo ko bashobora gufata igihe gito bakabakangurira ibyiza byo kwitabira kujyana abana babo mu bigo mbonezamikurire.

Abapadiri bafashe ingamba zo kubikangurira abakirisitu no gusaba ubuyobozi bwite bwa Leta kujya babaha amakuru kugirango nabo babyinjiremo babifiteho amakuru ahagije.

Mu bigize gahunda y’ingo mbonezamikurire harimo kubyigisha ababyeyi bakabanza bakabyumva neza kugirango bategure ibiribwa bizajya bihabwa abana babo ndetse banigishwe gutegura indyo yuzuye.

Bimwe mubyo Abapadiri bazafasha abakirisitu harimo kubumvisha akamaro ko kwitabira ibigo mbonezamikurire bakoherezamo abana babo kuko gusiga abana mu rugo birimo ingaruka nyinshi zo kuba bandagaye cyangwa ngo abakozi babagirire nabi biturutse kuba nta bumenyi buhagije bafite bwo kwita ku bana ndetse no kumenya uburyo babarera batabakorera ihohotera.

Abapadiri bazajya basobanurira ababyeyi ibyiza byo kugaburira abana amafunguro arimo intungamubiri nk’igikoma cya “Shisha Kibondo”, amagi, amata n’imboga, indagara, amafi, ibihumyo kandi ababyeyi bagahabwa ubumenyi bwo kumenya gutegura ibiryo neza.

Ababyeyi kandi bagomba kumenya gutegura abana kuzatangira ishuri, bagatozwa isuku bagakina n’imikino itandukanye.

Ingo mbonezamikurire zo mu midugudu zikorera mu rugo rw’umuturage ababyeyi bakikusanya bagashaka ibyo gutekera abana bakitoramo uri bubasigarane abitaho abandi bakajya mu mirimo yabo.

Gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato ari nayo yashyizeho ingo mbonezamikurire y’abana bato, yatangijwe mu mwaka wa 20218 mu rwego rwo gufasha abana gukira indwara ziterwa n’imirire mibi hamwe no kugwingira.

Ni gahunda izamara imyaka itanu (20218-2023) ishyirwa mu bikorwa n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), hamwe n’ikigo gishinzwe imikurire y’abana bato (NCDA).

Ibi bigo bivuga ko mu bitera umwana kugwingira harimo no kutabona umuntu ubasha kumwitaho uko bikwiye.

Imibare itangwa na RBC ivuga ko mu mwaka wa 2020 igwingira mu bana bato ryavuye 38% rigera kuri 33%.

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here