Aha bari mu kimina cyo kubitsa no kuguriznya

Nyuma yo gusuzuma ko ubuzererezi bw’abana bo mu muhanda buterwa n’ibibazo bitandukanye hafashwe ingamba zo gukumira zimwe mu mpamvu zibutera.

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali cyafashe ingamba zo gufasha imiryango kuva mu bukene kugirango ababyeyi babashe guhangana n’imibereho myiza yo kurera abana babo.

Ibikorwa bya mbere bakorera ababyeyi n’ukubafasha guhindura imyumvire babahugura kumenya gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu kugirango babashe kwinjiza amafaranga mu rugo bityo babashe kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe birimo ubukene.

Ibi bikorwa ntibirangirira kubigisha gutegura imishinga gusa kuko banabatera inkunga y’amafaranga binyuze mu matsinda ya “Kwigira”.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali zimwe mu ntego za Caritas Kigali mu gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda iya mbere ni ugukemura zimwe mu mpamvu zitera ubuzererezi.

Icyambere ni ugukura abo bana mu muhanda, bakabajyana kubagororera mu kigo cya Nyiragiseke giherereye mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera nyuma y’ amezi 6 hagashakishwa imiryango yabo bikajyana no kuyitegura kwakira abo bana hanyuma bakabasubiza mu muryango.

Bitewe nuko impamvu ziba zavanye abana mu miryango yabo ziba zitakemutse burundu kandi inyinshi ziba zaturutse mu miryango yabo avuga ko bafasha imiryango kuva muri ibyo bibazo.

Ku makimbirane bahabwa inyigisho zibafasha guhinduka no kubana mu bwumvikane, mu kwiteza imbere bagahabwa amafaranga y’inkunga abafasha gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu kuko ubukene nabwo ari imwe mu mpamvu ituma abana bajya kuba inzererezi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here