Padiri Edison Akatuhurira ukorera ubutumwa kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Pierre (ST Pierre) Cyahafi yasabye ababyeyi gukemura ibibazo biri mu miryango yabo kugirango barinde abana babo kujya mu buzima bwo mu muhanda.

Padiri Edison avuga ko ubu bukangurambaga bugamije guhugura ababyeyi uburyo bagomba gukemura ibibazo biri mu ngo kuko byagaragaye ko zimwe mu mpamvu zituma abana bajya kuba mu muhanda akenshi usanga biterwa n’ibibazo biri mungo iwabo.

Ibi bijyana no kwita ku nshingano zo kurera abana babo babatoza uburere bwiza ndetse banabafasha kujya mu ishuri kwiga kugirango bazavemo abantu b’ingirakamaro haba ku miryango yabo ndetse no ku gihugu.

Abana basabwe kugira uburere buboneye bakumvira ababyeyi kandi bakirinda ibishuko byose byatuma bajya mu buzima bwo mu muhanda.

Umwe mu babyeyi bitabiriye ibiganiro Niyomugisha Assumpta yemera ko umwana we yagiye mu muhanda kubera ibibazo by’ubwumvikane bucye yabonaga buri murugo abona ataba muri ubwo buzima burimo amahane birangira agiye kwibera mu muhanda.

Ati” umwana wanjye yagiye mu muhanda kubera ubukene n’intonganya twabagabo akumva wenda ariho azabona ubuzima bwiza”.

Ubu bukangurambaga bugamije gufasha ababyeyi n’abana guhindura imyumvire kugirango birinde ibibazo byose byashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse nibishobora gushora abana babo mu buzererezi.

Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Pierre (St Pierre) Cyahafi ikora ubu bukangurambaga kubufatanye n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kwita ku bana bo mu muhanda, kubaha inyigisho, kubakura mu muhanda, kubasubiza mu miryango no mu ishuri.

 

Umwanditsi

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here