Abatuye Isi barasabwa kwita kubageze muzabukuru

Yifashishije Zaburi ya 92, 15 igira iti “No mu busaza bwe aba acyera imbuto, aba acyuzuyemo ubuzima n’ubutohagire”.

Papa Francis avuga ko ari inkuru nziza ya nyayo ashobora gutangariza isi kuri uyu munsi hizihizwa ku nshuro ya kabiri umunsi mpuzamahanga wa ba sogokuru, ba nyogokuru n’abageze mu zabukuru.

Ati “Iyo nteruro iragana mu kinyuranyo cy’icyerekezo cy’ibitekerezo by’abatuye isi ku bantu bageze muri iki kigero, ndetse n’imyifatire iranga bamwe muri twebwe, abageze mu zabukuru, tugenda dutakaza icyizere kandi twumva ko nta cyiza dutegereje mu minsi dusigaje yo kubaho”.

Papa Francis avuga ko abantu benshi batinya ubusaza, babubona nk’indwara ikwiye kwirindwa mu buryo bwose bushoboka. Hari n’abatekereza ko badashinzwe abageze mu zabukuru ndetse ko bagomba gushyirwa ukwabo kure hashoboka, nko mu nzu cyangwa mu bigo bibitaho, bikabarinda kugira aho bahurira n’amaganya yabo.

Ati “Uwo ni wa muco wo kujugunya, niya mitekerereze idutera kwibwira ko dutandukanye n’abakene n’abanyantege nke baturimo, tukumva ko ntaho duhuriye n’ibibazo byabo”.

Nyamara, ibyanditswe bitagatifu si ko bibibona. Bibiliya yigisha ko kuramba ari umugisha kandi ko abasaza atari umwanda tugomba kwikiza, ahubwo ari ibimenyetso nyabuzima byerekana ineza y’Imana itanga ubuzima busagambye. Hahirwa inzu ituwemo n’umuntu ugeze mu zabukuru! Hahirwa umuryango wubaha abawo.

Ubutumwa bwe bugaragaza ko umuntu ugeze mu zabukuru aba agomba kwitabwaho buri munsi kandi agafashwa mu mibereho ye ya buri munsi.

Ati “Abageze mu zabukuru bakwiye kwitabwaho mu buryo bwose, haba ku buryo bw’umubiri bahabwa ibyo kwambara n’ibyo kurya ndetse no mu buryo bwa Roho, kuko baba bakeneye kwegera Imana. Abihayimana basabwa kubegera bakabaha amasakaramentu yose, banabafasha kwitabira imihango mitagatifu ya Liturugiya”.

Nuko isengesho rya zaburi rigatumbagira mu bicu rigira, riti « Ntunyibagirwe ngeze mu zabukuru, ngo untererane imbaraga zincika » (71, 9). Nyamara ni iyo zaburi nyine yerekana ukuntu Nyagasani atahwemye kubana natwe mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwacu, iduhamagarira gukomeza kwizera.

Ubusaza n’umusatsi wera nibiza, Imana ikomeza kuduha ubuzima kandi ntizemera ko tuganzwa n’ikibi. Nituyizera tuzabona imbaraga zo kuyihunda ibisingizo (reba imirongo ya 14-20) kandi tuzavumbura ko gusaza atari ugutakaza agaciro k’umubiri bisanzwe byonyine cyangwa ukuyoyoka kw’iminsi tutasubiza inyuma, ahubwo ko ari n’impano yo kuramba. Gusaza si igihano, ahubwo ni umugisha !

Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, yifurije Abasheshe akanguhe umunsi mwiza.

Ati “Umunsi mwiza w’Abasheshe akanguhe, ba sogokuru na ba nyogokuru. No mu bukambwe bwabo bakomeza kwera imbuto, Zab 92,15 ubupfura n’ubumuntu”.

Kiriziya Gatolika nayo yizihiza uyu munsi w’Abasheshe Akanguhe ndetse ikagira uruhare mu kubitaho ibicishije mubikorwa by’urukundo bikorwa na Caritas byo gufasha abatishoboye, abakene, imfubyi n’abapfakazi.

Ati “ Kubera iyo mpamvu, tugomba kwiyitaho ubwacu no kwiga kuba ingirakamaro mu busaza ndetse no mu mibereho ya roho mu kubungabunga ubuzima bwa roho binyuze mu gushishikarira gusoma ijambo ry’Imana, mu isengesho rya buri munsi, guhabwa amasakaramentu no kugira uruhare mu mihimbazo ya Liturujiya”.

Papa Francis asaba abantu gufasha abakuze kugirana umushyikirano n’ImanaKandi, usibye umushyikirano dufitanye n’Imana, dukwiye no kunoza umubano n’abandi: mbere na mbere, abana, abuzukuru, abo tugomba kubahunda urugwiro rwuje kubitaho cyane; kimwe n’abakene n’abababaye, abo tugomba kubaba hafi mu bikorwa bifatika byo kubafasha no mu isengesho. Ibi byose bizadufasha kutabaho nk’indeberezi mu mibereho y’isi, kutanyurwa no kurebera ku mabaraza y’inzu zacu, kutanyurwa no kuguma ku idirishya. Turasabwa ahubwo kuzibura ibyumviro byacu kugira ngo tumenye ko Nyagasani aturi hafi, tuzamera nk’« umuzeti watohagiye mu Ngoro y’Imana » (Zab 52, 10), tuzaba umugisha ku batuye hafi yacu. Ubusaza si igihe cy’impfabusa, aho tugomba kuguma mu kiruhuko tukareka gutera imbere, ahubwo ni igihe dushobora gukomeza kwera imbuto: ubutumwa bushya buradutegereje kandi bukaduhamagarira kureba ejo hazaza. « Imyumvire yihariye bamwe muri twe, abasaza, dufite ku bigomba kwitabwaho, ibitekerezo n’ibimenyetso by’urukundo bitugira abantu, igomba kongera kuba umuhamagaro wa benshi. Kandi byaba ikimenyetso cy’urukundo abageze mu zabukuru bafitiye ibisekuru bizaza ». Bavandimwe mugeze mu zabukuru, iyi ni yo ntwererano yacu ku mpinduramatwara y’ubugwaneza mbashishikariza, impinduramatwara mu bya roho itarangwamo amakimbirane. Nimugaragaze uruhare rwanyu.