Cardinal Antoine Kambanda yasabye abizihije yubire kuzirikana ku isezerano ryabo

Mu gitambo cya Misa yo gusoza icyumweru cy’umuryango cyasojwe hizihizwa umunsi w’abakundanda, abashakanye basubiye mu mazezerano yabo binizihiza Yubire y’imyaka bamaze bashyingiranywe.

Abizihije Yubire ni abamaze imyaka 5 kugera ku myaka 40 bubatse ingo maze bahabwa umugisha na Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda.

Abitabiriye ibirori bari bafite indabo ndetse bakora umutambagiro bajya muri kiriziya mu misa.

Cardinal Antoine Kambanda yasabye abizihije yubire kuzirikana ku isezerano ryabo y’imyaka bamaze bashakanye kuva ku myaka itanu kugeza ku bamaze imyaka 40, bahabwa na Seritifika, ndetse yakira n’urubyiruko rwitegura kurushinga.

Mu nyigisho Antoine Cardinal Kambanda yatanze urugero yifashishije indabo za Rose bari bitwaje, aho yabibukije ko izo ndabo zigizwe n’amahwa, ababwira ko ayo mahwa asobanura ko mu bibazo banyuramo bagomba kwihanganirana.

Ati “Izo ndabo mwitwaje za Rose zihabwa abakundana, ziba mu mahwa, bivuze ko mu gihe muhuye n’ibigeragezo musabwa kwihanganirana, mukemera guhandwa n’ayo mahwa y’ururabo rwa Rose, urukundo ruhoraho haba mu byishimo haba no mu bibazo, nta kiruta urukundo”.

Cardinal Kambanda yashimiye Imana, anashimira ingo zizihiza Yubile, aho yavuze ko zikomeje kuba intangarugero ku bitegura ku rushinga ndetse no ku bakiri bato, abatura isengesho ryo gusabira ingo, ribasaba kubana bagendeye ku rugero rwa Mariya na Yozefu, kugirango ingo zabo ziyobowe na Roho Mutagatifu.

Abavuguruye amasezerano bishimiye iki gikorwa cyuje urukundo ndetse bashimishwa no kuba bayavuguruye ku munsi w’abakunda nka kimwe mu kimenyetso cyo kugaragariza abo bashakanye urukundo rwuzuye.

Kuvugurura amasezerano hagati y’abashakanye bamaranye imyaka 5 n’imyaka 40  bashyingiranywe ni urugero rwiza ku rubyiruko rutinya gushinga ingo kuko ni kimwe mubihamya ko ingo nziza zubakiye kuri Nyagasani ziriho

 

Umwanditsi