Kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere bizagabanya abana b'inzererezi

Mu gushaka ibisubizo bitandukanye byo guhangana n’ikibazo cy’abana bajya mu muhanda Caritas Kigali isanga gahunda yo guteganya imbyaro ari imwe munzira yo gukemura iki kibazo.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali yasabye ababyeyi bafite abana banyuze mu buzima bwo mu muhanda ndetse bakagororerwa mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari ndetse n’abandi babyeyi bose ko bagomba guteganya imbyaro ubwo bagiranaga inama tariki ya 27/11/2018 ko bagomba kumenya “ guteganya imbyaro” kugirango birinde ikibazo cyo kubyara abo badashoboye kurera.

Impamvu yabasabye guteganya imbyaro nuko zimwe mu mpamvu abana batanga inyinshi zituruka ku nshingano ababyeyi babo baba batubahirije zo kubarera bigatuma batabasha kubabonera ibibatunga.

Ati “ mwa babyeyi mwe ninde mubyukuri wabasha kubona ibitunga aban 6 kandi nta bushobozi mufite, birabasaba gutekereza no kwita kuri gahunda yo guteganya imbyaro”.

Iyi gahunda icyo izafasha ababyeyi nukubyara abana bake bashoboye kurera ndetse PAdiri Twizeyumuremeyi we asanga igihe umubyeyi ataragira ubushobozi bwo kurera umwana umwe yagombye kuba aretse ku mubyara.

Mutegarugori Angerique afite abana 6 mu buhamya atanga bwatumye umwana we ajya kuba inzererezi mu muhanda nukubera ubushobozi buke bwo kubarera no kubabonera ibibatunga.

Yemera ko kubyara abana umuntu adafitiye ubushobozi bwo kurera ari ikibazo gikomeye kuko usanga abenshi atababonera ubushobozi bwo kubatunga.

Ati “ nubwo nabonye inkunga nahawe n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari nkabasha gukora nkivana mu bukene ntabwo byari byoroshye gukomeza kurerea abana 6 jyenyine kandi nta mikoro mfite”.

Muri gahunda y’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bafite harimo n’uburyo bwo kwigisha imiryango kumenya guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere kugirango ababyeyi badakomeza kubyara abana badashoboye kurera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here