Abana bavuye mu muhanda bagomba kurindwa kuwusubiramo

Ikigo Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali, ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu k’Igororamuco (NRS) bafashe ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abana bava mu muhanda bakongera kuwusubiramo.

Iki kemezo cyafashwe mu myanzuro y’inama yabahuje mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2018 aho bemeje ko bakwiye gukurikirana abana bamaze kuva muri ubwo buzima kugirango batabusubiramo.

Mu mwanzuro wa nyuma wa 17 bemeje ko bagomba guteganya uburyo imiryango iturukamo abana bavuye mu muhanda ariko ikennye cyane yajya iterwa inkunga yo kwiteza imbere binyuze mu matsinda yayo, kugira ngo ubukene bw’iyo miryango butaba intandaro yo gutuma abana basoza amasomo y’igororamuco basubira mu buzererezi.

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali kita kubana bo mu muhanda bumwe mu buryo bakoresha bwo gukurikirana abo bana kugirango badasubira mu buzima bwo kuba inzererezi ni ukubakurikirana igihe babasubije mu miryango yabo ndetse no ku mashuri aho biga.

Uku gukurikirana aba bana mu miryango yabo bibafasha kumenya bimwe mu bibazo baba bafite bakabafasha kubikemura.

Ubundi buryo bakoresha ni ukujya mu muhanda kureba niba abana bakuye muri ubwo buzima barabusubiyemo kugirango babashe kumenya impamvu yatumye bagaruka mu muhanda kongera kuba inzererezi kugirango hafatwe ingamba nshya kuri abo bana.

Ubundi buryo bwo gufasha abana kudasubira muri ubwo buzima ni ukongerera ubushobozi imiryango yabo yo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu kugirango bahangane n’ikibazo cy’ubukene.

Umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) Bosenibamwe Aimé atangaza ko bagihura n’ikibazo cy’abana bava mu bigo ngororamuco bakongera bagasubira mu buzima bwo mu muhanda.

Ati “ Nyuma yo kubona ko abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda bawusubiramo twafashe ingamba zuko tugomba gukora ibishoboka byose ntibazasubire muri ubu buzima”.

Imikoranire hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) hamwe n’ikigo cy’Abadacogora Intwari cya Caritas Kigali izatanga umusaruro wo kurwanya ubuzererezi ndetse umubare w’abana bajya mu buzima bwo mu muhanda ugabanuke.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here