Tariki ya 18 Mutarama 2022, abakirisitu Gatolika ku isi hose barahimbaza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakirisitu.

Iyi gahunda yatangijwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda muri Paruwasi ya St Michel. Yagarutse ku Nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti“Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba none tuje kumuramya”.

Karidinari Antoine Kambanda avuga ko gusabira ubumwe bw’abakirisitu ari ngombwa ari uguterana inkunga mu isengesho kandi ko ababiri cyangwa batatu bari hamwe bambaza Imana iba iri hagati yabo.

Ati“Ni mucyo rero dusabirane kugirango duterane inkunga y’isengesho kugirango urugendo rwo gusabira ubumwe bw’abakirisitu budusigire imbaraga zo kwegera Imana no gusengera mu bumwe bwa Roho mutagatifu.

Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakirisitu, bijyanye na Sinodi yo kugendera hamwe nk’abana b’Imana.

Abakirisitu Gatorika bishimira iki gikorwa cyo gusabira ubumwe bw’abakirisitu bo mu madini atandukanye kugirango barusheho kubaka isi ituwe n’abantu babanye neza bityo imvururu, intamabara, inzangano ndetse n’ubwikunde bicike burundu kubera kumenya Imana by’ukuri.

 Umwanditsi