Muhimpundu Catherine avoma amazi mu kigega cye

Abaturage bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ngeruka batangaza ko ibigega bifata amazi bubakiwe na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro ya Kigali  byabatandukanije n’indwara ziterwa n’umwanda.

Muhimpundu Catherine ni umwe muri aba baturage bubakiwe ibigega avuga ko mbere batarabona ibi bigega bifata amazi bavomaga amazi yo mu kiyaga cya Cyohoha amazi atari meza bigatuma barwara indwara zikomoka ku mwanda.

Zimwe muri izo ndwara zikomoka ku mwanda zirimo impiswi, inzoka zo mu nda, ibicurane n’inkorora bitewe no kunywa amazi mabi.

Nyuma yo kubakirwa ibigega bifata amazi babasha kubona amazi meza bakayabikamo bajya kuyanywa bakabanza gushyiramo imiti iyasukura ya siro maze bakayakoresha ari meza. Ibi bigega bibafasha kandi gufata amazi igihe imvura yaguye bakabona amazi ahagije yo gukoresha ibikorwa bitandukanye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Nyandwi Simeon  nawe ahamya ko byabafashije kongera isuku ku mibiri yabo no mu ngo, basezerera umwanda baterwaga no kutagira amazi hafi kandi meza.

Ati “ rwose ibi bigega byadufashije kubika amazi menshi tubasha kuyakoresha mu bikorwa bitandukanye nta mwanda ukirangwa mu ngo zacu.”.

Ikindi nuko mu gihe k’impeshyi babasha kubona amazi yo kuhira uturima tw’igikoni bakabasha kubona imboga zo kurya bakihaza mu biribwa.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko mu bikorwa bakora ibyinshi byibanda ku biteza umuturage imbere kugira ngo abashe guhindura imibereho ye irusheho kuba myiza.

Muri iki gikorwa cyo kubakira ibigega aba baturage avuga ko intego ariyo gufasha abagenerwabikorwa bafashwa n’umushinga wa UKAM biciye muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro kubakorera ibikorwa bigamije kubateza imbere no kubahindurira ubuzima.

Ati “ Intego yacu ni ugukora ibikorwa biteza abaturage imbere, no kubagezaho uburyo bwo gufata amazi ni bimwe mu bibafasha kongera imibereho myiza yabo”.

Ubu ibigega bifata amazi byubatswe mu murenge wa Ngeruka ni 29 ingo ebyiri z’abagenerwabikorwa zigahurira ku kigega kimwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here