Padiri Twizeyumuremyi Doantien aha umugenerwabikorwa ibikoresho byo kwifashisha mu buhinzi

Abagenerwabikorwa b’umushinga RWA-067 ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali bahawe ibikoresho by’ubuhinzi bizabafasha kongera umusaruro.

Tariki ya 12/5/2021 nibwo aba bagenerwabikorwa bo mu karere ka Bugesera bashyikirijwe ibi bikoresho byo kwifashisha mu buhinzi na Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien hamwe n’abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bazifashisha bongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Aba bagenerwabikorwa uko ari 300 bahawe Amasuka maganatatu (300) ingorofani cumi n’ebyiri (12) na Arozwari mirongwitatu n’esheshatu (36).

Mbonigaba umwe mu bahawe ibi bikoresho atangaza ko bizabafasha kwagura ubuhinzi bwabo ndetse bakabukora mu buryo bwa kinyamwuga no kongera umusaruro.

Ati “Ibi bikoresho bizadufasha kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi kandi bizadufasha cyane kwita ku myaka yacu kuko ubwo baduhaye isuka yo guhinga na Arozwari yo kujya tuvomereza imyaka bizadufasha gukora ubuhinzi bwa kijyambere bidufashe kongera umusaruro”.

Mbonigaba kandi yishimira ko ingorofani nayo ubwayo izabafasha gusarura imyaka yabo mu gihe yeze ndetse bakanayifashisha mu mirimo itandukanye ijyanye n’ubuhinzi.

Leoncia ni umwe mu bagenerwabikorwa bahawe ibi bikoresho byo kwifashisha mu buhinzi, avuga ko isuka izamufasha guhingira ku gihe, ingorofani nayo imufashe gutunda ifumbire, hanyuma Arozwari ajye ayifashisha yuhira imyaka mu gihe cy’impeshyi.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’AMahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yabwiye abagenerwabikorwa bahawe ibi bikoresho ko bagomba gukomeza gukora cyane kugirango biteze imbere, abashishikariza ko bagomba kuba aba mbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante).

Ati “mugomba gukoresha neza amahirwe mwabonye muri uyu mushinga yaba inyigisho ndetse n’ubumenyi butandukanye mwahawe mugakoresha neza ibi bikoresho tubahaye ari nako mubifata neza kugirango intego y’uyu mushinga yo kubateza imbere igerweho.

Padiri TWIZEYUUREMYI Yagarutse ku bintu bine by’ingenzi umushinga ubateraho inkunga aribyo ubuhinzi, kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihandagurikire y’ikirere ndetse no gukomeza gushimangira ihame ry’uburinganire

Padiri Twizeyumuremyi yababwiye ko azafata igihe cyo kubasura mu ngo zabo akareba niba ibyo bikoresho barabibyaje umusaruro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here