Mu muhango wo kwibuka Padiri Rugirangoga Ubald Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Mutarama wabereye muri centre Ibanga ry’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu haturwa igitambo cya Misa yo ku mwibukana na Cardinal Antoine Kambanda.

Uyu muhango wo kwibuka Padiri Ubald, igitambo cya Misa cyabimburiye n’Amasengesho y’Abakristu batandukanye barimo aba diyosezi ya Cyangugu ndetse n’abandi baturutse hirya no hino muri Diyosezi zigize Kiliziya Gatolika mu Rwanda no hanze y’igihugu.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yagize ati: “Bavandimwe, guhura nkuku nguku, ngo twibuke kandi dusabire umuvandimwe watuvuyemo, ni ukubera y’uko dufite ukwizera n’ukwemera ko umuntu adaheranwa n’urupfu; kuko twemera ko ubuzima bukomeza na nyuma y’urupfu, ko umuntu akomeza kubaho muri Nyagasani. Abacu bavuye muri ubu buzima, bakomeza kubaho muri Nyagasani, niwe ubakira munzu ya Data.”

Antoine Cardinal Kambanda asanga Padiri Ubald, ari umwe mu bamufashije mu muhamagaro we wo kwiha Imana.

Ati “Nkiri Umufaratiri ndi mu kwimenyereza muri Seminali nto ya Ndera, Padiri Ubald yakundaga kudusura, mubonamo Umusaseridoti ukunda ubutumwa bwe kandi ubwishimiye kandi ukunda abasaseridoti. Nahawe ubupadiri mu bihe bidasanzwe ubwo u Rwanda rwagize amahirwe yo gusurwa na Mutagatifu Papa Yohani Paul ll. Ubwo nasomaga Misa yanjye ya mbere y’Umuganura, nabyutse mu gitindo ntegura Misa, Padiri Ubald wari waharaye arambwira ati dufatanye. Padiri Ubald ni ishusho y’Umusaseridoti, yansigayemo, ni ishusho y’igitambo cy’Ukarisitiya”.

Hagarutswe kuri bimwe mu byaranze ubuzima bwa Padiri Ubald Rugirangoga birimo ibikorwa byo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye zirimo ibyorezo n’izindi zabaga zarabaye akarande, Padiri Ubald ntabwo yabikoreraga mu Rwanda gusa kuko n’umunsi yandura Coronavirus ari nayo yaje kugeza ubuzima bwe ku rupfu yari amaze iminsi muri Amerika mu bikorwa by’amasengesho.

Uretse muri Amerika, Padiri Ubald yatumirwaga henshi mu bihugu by’amahanga mu bikorwa byo gusengera abarwayi no kubibutsa ko abantu bose ari bene mugabo umwe bakwiye kubana mu mahoro n’urukundo.

Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 7 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima n’ingaruka yasigiwe n’iki cyorezo.

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here