Abagenerwabikorwa  500 bo mu karere ka Bugesera bafashwa n’umushinga UKM ukorera muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Caritas ya Kigali  bamaze gusezerera ubukene kubera imbuto yo guhinga bahawe.

Kakira Augustin ni umwe mu bahawe imbuto yo guhinga atangaza ko ibiro 5 by’ubunyobwa yahawe mu mwaka wa 2016 yabihinze akabikuramo ibiro 800 ku buso bungana na hegitari 1.

Muri uyu musaruro yakuyemo yabashije gukuramo amafaranga ibihumbi bisaga 300 bimufasha kuvugurura inzu ye ndetse aguramo n’ihene itangira kumuha ifumbire, ubu urugo rwe rumaze gusezerera ubukene.

Ati “ bampaye ibiro 5 mu mwaka wa 2016 mbuhinga ku buso bungana na hegitare , nkuramo bwa mbere ibiro 800 kuko bwari bweze neza kubera kubufumbira”.

Mukandebe Immaculle atangaza ko we yahawe imbuto y’ibishyimbo akayihinga mu mirima ye 3 yose ingana n’ubuso bwa hegitare 1 na Are 3 bikamuha umusaruro ungana na Toni 1 n’ibiro 200.

Ibi byamufashije gukorana n’ibigo by’imari, ku buryo asigaye atekereza imishinga yagutse ibyara inyungu nyuma yo kubona ko ubuhinzi abukuramo iritubutse.

Impamvu yabonye uyu musaruro nuko yahingaga mu buryo bwa kijyamebere adacucika imyaka kandi akayihinga ku mu rongo nkuko yabyigishijwe n’umukozi w’umushinga wa UKM ushinzwe ubuhinzi Gatera Gaston.

Ubuhinzi bwe bumaze kumugeza kuri byinshi kuko abasha kubona amafaranga yo gutunga umuryango we ndetse akabasha no kwizigama kuri SACCO buri gihembwe k’ihinga abasha kuzigama amafaranga ibihumbi 100 akuye mu musaruro.

Padiri Twizeyumuremyi wambaye ingofero hamwe na Padiri Kabanda Theohile wambaye ishati itukura bari basuye umuturaye ababwira uburyo yiteje imbere

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Komosiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Caritas ya Kigali avuga ko mu byo bafasha abagenerwabikorwa babo ari  ukubafasha kuva mu bukene binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, ndetse no kwizigama.

Gufata ikemezo cyo kubaha imbuto y’indobanure yo guhinga avuga ko ari ukubafasha kugirango bihaze mu biribwa kandi basagurire n’amasoko.

Ati “ ntabwo tubaha imbuto yo guhinga gusa, tubigisha n’uburyo bayihinga kugirango bibafashe kugira umusaruro mwinshi”.

Kuva mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa 9 abagenerwabikorwa bahawe toni 5 n’ibiro 250 z’imbuto y’ubunyobwa , toni 10 z’ibigori, ibishyimbo bingana na Toni 9 n’ibiro 200.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko bazakomeza gukurikirana ibikorwa by’abagenerwabikorwa kugirango barusheho gukomeza kugira imibereho myiza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here