Urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika rwari mu ihuriro (foto interineti)

Icyumweru cy’umuryango gisize ibyiciro byose bihawe inyigisho zo gusigasira umubano mwiza mu muryango.

Tariki 14/2/2022 harasozwa icyumweru cy’umuryango, hamaze iminsi hatangwa ibiganiro mu byiciro binyuranye bigize umuryango kugira ngo bifashe umuryango nyarwanda kubaka ingo zihamye kandi zishingiye ku Rukundo.

Arikiyesikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe umuryango mu nama y’Abepisikopi Gatorika mu Rwanda atangiza icyumweru cy’Umuryango yavuze ko hazigishwa ibyiciro bitandukanye kugirango ibyo byiciro bisobanukirwe neza imibereho igomba kuranga abagize umuryango.

Ibyiciro byahawe izi nyigisho harimo abanyeshuri, urubyiruko, abitegura gushyingirwa bari mu mashuri y’abafiyanse, abashyingiwe vuba, abashakanye bakiri kumwe cyangwa batagifite abafasha babo, nababyariye iwabo.

Kiriziya Gatorika impamvu yateguye kwigisha ibi byiciro muri iki cyumweru cy’umuryango ni uburyo bwo gutanga inyigisho zizafasha bose hakurikijwe imibereho bafite n’ikiciro barimo.

Impamvu urubyiruko rwahawe inyigisho nuko rusigaye rutinya kwiyemeza gushinga ingo kubera ibibazo babona biri mu miryango ndetse no kudasobanukirwa n’isoko y’urukundo nyarwo.

Indi mpamvu nuko ingo nyinshi zisigaye zisenyuka zitamaze kabiri kubera ko inyinshi ziba zashinzwe zidashingiye ku Rukundo.

Inyigisho rero bahawe muri icyi cyumweru cy’Umuryango zizabafasha kumva no gusobanukirwa neza uburyo bagomba kwitwara mu gihe bagiye gushinga urugo ndetse n’uburyo bagomba kubyitegura kugirango basigasire urukundo rwabo bikazabafasha kurambana.

Arkiyesikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda ati “Muri ibi bihe umuryango wugarijwe n’ibibazo byinshi ugasanga imiryango imwe n’imwe igenda isenyuka kubera kubura urukundo ndetse no kubera kubakira ku bintu bihabanye n’Ivanjili ya Kristu.  Urukundo mu miryango rwarakonje ndetse hamwe rwaranazimye bigeraho bamwe bahitamo gutandukana”.

Cardinal Antoine Kambanda avuga ko Kiliziya ifite ubutumwa n’inshingano zikomeye zo kurinda ubusugire bw’impano Nyagasani aha abashakanye mu isakaramentu ry’Ugushyingirwa bityo abashakanye bakubakira urugo rwabo k’urukundo rwa Kristu bibabera inzira n’isoko y’ubutagatifu. Abashakanye rero nibakomere ku ibanga ry’urukundo maze babe koko ikimenyetso cy’urukundo Kristu yakunze Kiliziya ye akayitangira ku musaraba.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibi biganiro bikubiyemo inyigisho zitandukanye bavuga ko ari byiza kugira ubumenyi ku byereke ingo mbere yo kuzishinga.

Nirere Devotha ni umwe mu rubyiruko rwahawe inyigisho zifasha abashakanye  gusigasira umuryango avuga ko yasanze ingo nziza zibaho akurikije ubuhamya bwatanzwe n’ingo zibanye neza.

Ati“Batwigishije uburyo wakwitegura gushinga urugo ukazagira umuryango uzira ibibazo, ukaba mu muryango wuzuye urukundo n’umunezero”.

Muri icyi cyumweru cy’umuryango hakozwe Noveni y’iminsi icyenda yo gusabira umuryango, iyi Noveni yatangiye tariki ya 5 Gashyantare irangira none tariki 14 Gashyantare 2022 hasozwa icyumweru cy’umuryango.

 

Umwanditsi