Aha Cardinal yasigaga Ivu Padiri Consolateur Innocent (foto interineti)

Bitewe nuko insengero zifunze abakiristu Gatorika ntibabonye uko bitabira igikorwa cyo gusigwa ivu cyo gutangira igisibo kuri uyu wa 3 tariki ya 17/2/2021kibinjija muri Pasika y’izuka ry’umukiza Yezu Christu

Bamwe mu bakirisitu bavuga ko kino cyorezo cya covide-19 cyangije ibintu byinshi cyane birimo no kuba batabasha guhura ngo basengere hamwe buri cyumweru, none no gutangira igisibo “Gusigwa ivu” ntibyashobotse kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19.

Ntirenganya Jean Claude ni umukirisitu usengera kuri Paroisse ya regina Pacis i Remera avuga ko nk’umukiristu “gusigwa ivu” ku gahanga ari ikimenyetso kimwibutsa ko yavuye mu gitaka akagisubiramo, bimufasha gutegura no gutangira igisibo ndetse no kuzinjira muri Pasika neza.

Ati “nk’umukirisitu ntitwishimye ko tutabashije “gusigwa ivu” ariko kubera ko ari ukubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 ntakundi byagenda”.

Esperence Umulisa nawe avuga ko icyoreze cya covid mubyo cyangije harimo n’igikorwa cyo gusenga kuko bigaragara ko abantu benshi basonzeye ivanjiri ya Yezu, ariko kuko abantu bose basabwa kwirinda iki cyorezo cya covid-19 ni ngombwa abakirisitu bose ko binjira mu Gisibo bakomeza kwishyira mu biganza by’Uhoraho banasabira isi gukira kino cyorezo.

Nubwo “Gusigwa Ivu” bitakozwe uko byari bisanzwe abakirisitu bashyiriweho uburyo bwo kuba babikora mu miryango yabo.

Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda avuga ko bitewe nuko kuwa gatatu w’ivu abakristu batazabasha guhurira hamwe mu Kiliziya kugirango basigwe ivu, Arkiyepiskopi arasaba abapadiri ko aho bishoboka basaba abakuru b’umuryango (ababyeyi) ko bazaza gutwara ivu maze nabo bakazarisiga abagize imiryango yabo mu gihe baba bari mu muhimbazo w’ijambo ry’Imana mu rugo iwabo. Ibyo bikazakorwa hagati yo kuva kuwa kane kugera ku cyumweru.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here