Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali mu cyumweru cyahariwe ku rwanya ihohoterwa rikorerwa abana, bakuye abana basaga 50 mu muhanda basubizwa kuba mu miryango yabo, no mu ishuri.

Nkuko bitangazwa n’umukozi mu kigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali Rwamukwaya Jean de Dieu akaba ari nawe wakurikiranye bino bikorwa byose by’ubukangurambaga ndetse no gutanga ibikoresho ku bana basaga 50 kugirango basubizwe mu buzima busanzwe ndetse banasubizwe mu miryango yabo avuga ko ibi bikorwa byakozwe kubufatanye n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage ku rwego rw’umurenge.

Tariki ya 3/12/2021 ikigo cy’Abadacogora -Intwari cya Caritas Kigali cyatanze ibikoresho ku bana 13 bo mu muhanda birimo amakayi, n’inkweto za Bodaboda bahita banasubizwa mu ishuri.

Gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali cyita ku bana bo mu muhanda tariki ya 10/12/2021 cyahaye abana 40 bakuwe mu buzima bwo mu muhanda ibikoresho kugirango bazasubire mu ishuri.

Igikorwa cya mbere kugirango abana basaga 50 bakurwe mu muhanda ni ubukangurambaga bwakozwe muri aba bana, bashishikarizwa kuva mu buzima bwo mu muhanda nyuma bakajya bahabwa inyigisho buri wa 2 na buri wa 4 w’icyumweru bagahugurwa ku bubi bwo kuba mu muhanda no kunywa ibiybobyabwenge.

Ati “Ntabwo wagenda ngo uhite usaba umwana ngo va mu muhanda ako kanya bisaba kumwigisha ndetse ukanamwereka ububi bwo kuba mu buzima bwo mu muhanda hanyuma ukamwereka ni ibyiza byo kuba mu muryango”.

Umwe mu bana bahawe ibikoresho batangaza ko yishimiye ko asubiye mu muryango we ndetse agasubira mu ishuri dore ko ubuzima bwo mu muhanda yabuhisemo kubera ko umuryango we wari wabuze ubushobozi bwo kumwitaho ngo anabashe kwiga.

Kuba abonye ibikoresho yizeye ko azabasha kwiga akanakomeza amashuri ni kimenyetso ko atazasubira mu buzima bwo mu muhanda.

Ubukangurambaga ntibwakorewe abana gusa ahubwo n’ababyeyi babo babahaye inyigisho zo kumenya kwita ku bana no kubarinda ikintu cyose cyatuma basubira mu muhanda.

Bimwe mu byo ababyeyi bahuguwe harimo kwirinda intonganya, amakimbirane mu muryango, gukora cyane birinda ubukene kuko nabyo biri mu bitera abana kuba inzererezi.

 

 Umwanditsi