Umushumba mwiza ni uwita kuzo aragijwe

Ku rubuga rwa Twitter ya Kinyamateka hagaragara ifoto ya Musenyeri Edouard Sinayobye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu agenda mu isayo y’ibyondo ndetse n’ikirere kirimo imvura benshi babibonamo kwicisha bugufi no kwiyoroshya.

Iyi foto yafashwe ubwo Myr Edouard Sinayobye umwepiskopi wa Cyangugu yagiriye uruzinduko rw’ubutumwa muri paruwasi ya Muyange. Uru rugendo rugaragara ko rutari rworoshye kubera imvura nyinshi yari yaguye, ariko ntibyamubujije kwegera abakirisitu b’i Muyange.

Abantu benshi bagize icyo bavuga kuri iyo foto igaragaza uburyo Myr Edouard Sinayobye atatinye kunyura muri iyo nzira nyuma y’uko imvura nyinshi yaguye ikangiza umuhanda, we agakora urugendo rurerure n’amaguru dore ko kuhanyuza imodoka bitashobokaga.

Bamwe mu bakirisitu nabo byabakoze ku mutima kuko bahise bamusanganira bafatanya kugenda muri uwo muhanda urimo ubunyereri kuko bibazaga byinshi ku rukundo bagaragarijwe n’Umushumba wabo.

Abakirisitu barabyishimiye cyane, babifata nk’umwungeri mwiza witangira intama ze kubera kumubona agenda muri ubwo bunyerere.

Clementine Uwihanganye ati “Umushumba mwiza ni uwita ku ntama ze mu mvura, no mu gihe cy’amapfa ashishikazwa no kubona ziguwe neza”.

Nyuma y’icyo gikorwa cyashimishije benshi mu bakirisitu yasuye, Diyosezi ya Cyangugu ku mbuga nkoranyambaga zayo yanditse ubutumwa bugira buti “No mu bihe bibi Umushumba nyawe, ntahwema gusura intama”.

Papa Francis yatoye Musenyeri Edouard Sinayobye tariki 06 Gashyantare 2021 kuba umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu umuhnago wo kumwimika uba tariki 25 Werurwe 2021 .

 

Umwanditsi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here