Aha baganiraga uko itsinda rihagaze mu kwizigama

Buri mu nyamuryango w’itsinda “Tuzamurane” rikorera mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera aravuga ko inkunga y’ibihumbi 52 bahawe byabafashije guhindura ubuzima.

Nyirakabanza Aliane w’imyaka 51 atangaza  ko atarahabwa iyi nkunga yari abayeho nabi kuko yaryaga rimwe ku munsi, ariko kuva aho aboneye iyi nkunga y’amafaranga ibihumbi 52 yamuhinduriye ubuzima.

Iyi nkunga akiyihabwa yabashije kuyibyaza umusaruro aho yahise atangira gukora ubucuruzi buciriritse maze atangira kugenda yikenura mu nyungu nkeya agenda akuramo.

Uyu Nyirakabanza avuga ko acuruza buri wa 1 na buri 3 w’icyumweru igihe isoko ryaho atuye ryaremye.

Mu nyungu abona abasha kuguramo ibibatunga ndetse ubu babasha kurya 2 ku munsi kandi mbere bararyaga rimwe nabwo ari uko baciye inshuro.

Ati “ kubera kuba jyenyine naryaga aruko mvuye mu kwabandi ikindi nuko aya mafaranga kuva nayabona tubasha kwambara, kubona ibikoresho byo mu rugo ndetse usanga mbasha no kwizigamira.

Mu nyungu abyaza muri uyu mushinga we w’ubucuruzi buciriritse abasha kwizigamiramo amafaranga 1000frw buri wa kane w’icyumweru ndetse akishyura ibihumbi 2200 by’inguzanyo.

Avuga ko mu nguzanyo bahawe y’ibihumbi 52 asigaje kwishyura ibihumbi 16900frw kugirango abashe kugurizwa andi mafaranga.

Muhawenimana Virigine w’imyaka 42 nawe yibumbiye hamwe na bagenzi be muri iri tsinda Tuzamurane, avuga ko nawe aya mafaranga yayabyaje umusaruro kuko yafashe ibihumbi 30 abigura amatungo y’ingurube, andi ibihumbi 20 ayaha umugabo we atangira gutwikamo amakara.

Kimwe na mugenzi we abasha kwizigamira 1000 buri cyumweru ndetse n’amafaranga 100 y’ingoboka ashyirwa mu isanduku igihe umunyamuryango yahuye n’ikibazo akamugoboka ndetse buri kwezi akishyura ibihumbi 3050 byo kwishyura iyi nguzanyo.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari Mushashi Josiane avuga ko zimwe mu mpamvu zituma aba baturage bababumbira mu matsinda ari uburyo bwo kubigisha kumenya kwizigama ndetse no kumenya kubyaza umusaruro inkunga baba babahaye.

Iri tsinda ry’abaturage bo mu murenge wa Rilima rigizwe n’abanyamuryango 47 harimo abagabo 2 gusa. Inkunga yose bahawe ingana na miriyoni 2.360.655.

Aya mafaranga yose yahawe aba baturage azakomeza kubyazwa umusaruro kuko nyuma yo kurangiza kwishyura bazongera bagurizwe andi bakomeze no kubahugura kwiga imishinga mito ibyara inyungu no kuyakoresha binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here