Cardinal Antoine Kambanda yifatanyije n'abarwayi ku munsi

Guhimbaza umunsi w’abarwayi Cardinal Antoine Kambanda yasabiye abarwayi barwariye mu kigo nderabuzima cya Shyorongi abasaba gusengana  ukwizera kuko Imana ikiza indwara zose.

Tariki ya 13/1/2022 nibwo uyu munsi wahimbajwe, Arkiyesikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yifatanya n’abarwayi barwariye mu kigo nderabuzima cya Shyorongi maze bafatanya isengesho kugirango bagarure ihumure no kongera kugira icyizere cy’ubuzima.

Arikiyesikopi Antoine Cardinal Kambanda yabasabiye umugisha arabasengera ndetse abagezaho ijambo ry’Imana ribahumuriza anababwira ko badakwiye kwiheba kuko Yezu ariwe muganga w’indwara zose.

Yibukije abarwayi ko uyu munsi washyizweho na Papa Yohani Pawuro wa II kugirango abarwayi nabo bajye bazirikanwa kandi bitabweho ndetse bavugirwe isengesho ribagaruramo icyanga cy’ubuzima.

Ati “Mu butumwa bwaranze Yezu Christu igihe cyose yamaze hano ku isi bwaranzwe no kwita ku babaye, gukiza abarwayi ndetse hari naho ivanjiri yerekana ko yazuye abapfuye, niyo mpamvu natwe twaje kwifatanya namwe kugirango tubabwire ijambo ry’Imana rikubiyemo ihumure, rikubiyemo ubuzima kandi ryuzuye umukiro w’umubiri na Roho.

Kubasengera, no kwihangana, santre de sante ya shyorongi mu maservice anyuranye.

Sr Eugenie Mukantwari ayobora ikigo nderabuzima cya Shyorongi avuga ko igikorwa nkiki kimwibutsa impuhwe za Yezu mu butumwa bwe yagiriraga abarwayi.

Ati “Hano ku isi yezu Christu yabitagaho, yasuraga abarwayi, yakizaga abanyabibembe, yahumuraga impumyi iki gikorwa cyo gusura abarwayi nkibona nk’urugero rwiza Yezu yadusigiye rwo kwita ku bababaye”.

Soeur Eugenie Mukantwari avuga ko kuvugisha umurwayi ari icya kabiri cyo kumukiza, bikamufasha kumva yitaweho bikanamwongerera imbaraga zo kwigaruramo ikizere cyo gukira mu buryo bwa Roho, kuko aba yabonye abamwitaho bakamuhumuriza.

Ati “Igikorwa cyo gusura abarwayi n’igikorwa cy’impuhwe z’Imana iyo tubikora nkuku tuba turi mu rugero rwiza rwa Yezu yaduhaye bikajyana n’ubutumwa bw’ivanjiri yezu yadusigiye ko tugomba gukunda ubuzima no kububungabunga mu gihe Imana ikibudutije.

Igikorwa nkiki Sr Eugenie Mukantwari avuga ko abarwayi babona ihumure bakagarura ikizere cy’ubuzima bakumva bubaryoheye.

Kuri uyu munsi Arkiyesikopi Antoine Cardinal Kambanda yatanze ububasha ku bagabuzi b’Ukarisitiya muri Paruwasi ya Shyorongi kugirango bajye bajya mu ngo ndetse no kwa muganga kuyiha abarwayi.

Uyu munsi abarwayi bari mu bitaro barasuwe babagenera inkunga y’ibiryo n’amasabune, n’ibikoresho by’isuku.

Abarwayi bashimye iki gikorwa cy’urukundo ndetse bo kuribo babona ari ikintu cyagombye guhoraho ntigikorwe gusa ku munsi wo guhimbaza umunsi w’abarwayi gusa.

Uyu munsi wibutsa abaganga inshingano nyamukuru yo kwita ku buzima bw’abantu bose muri rusange ndetse no kuburengera igihe bwahuye n’uburwayi cyangwa impanuka.

 

Umwanditsi

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here