Uyu mubyeyi ni urugero rwiza rwo kwakira abana badafite imiryango ibakira

Nubwo impamvu zituma abana bajya mu buzima bwo mu muhanda usanga babiterwa n’impamvu  zitandukanye hari abandi bajya muri ubwo buzima kubera kutagira imiryango ibitaho.

Bamwe mu bana twaganiriye bari mu buzima bwo mu muhanda bavuga impamvu zitandukanye zirimo ubukene bwo mu miryano yabo abandi ugasanga babiterwa n’ikibazo cy’ubwumvikane buke mu miryango ariko hari n’abandi babura aho barererwa bitewe n’uko imiryango bavukamo batakiriho.

Umwana twahaye izina rya Ntakirutimana afite Imyaka 10 avuga ko yakomotse mu karere ka Rwamagana aje gushakira imibereho mu mujyi wa Kigali.

Iyo umuganirije ku buzima bwe usanga nta mizero y’ejo hazaza he kuko yumva nta muntu umwitayeho, akumva ko ubuzima bwe buzarangirira mu muhanda kuko ababyeyi be batakiriho.

Ikibazo cy’aba bana ariko gishobora kubonerwa umuti igihe bamwe mu bafite ubushobozi bashobora kubakura muri ubu buzima.

Urugero rwiza twafata ni umubyeyi witwa Uwamariya Bibiane utuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega mu kagari ka Kabahizi mu mudugudu w’Umucyo utanga ubuhamya bw’uko yiyemeje kwakira umwana w’umuhungu warerewe mu kigo cy’Abadacogoran’Intwari cya Caritas ya Kigali.

Uwamariya avuga ko uyu mwana Ndizeye Fabrice atarafite umuryango umwakira yiyemeza kumurera mu bana be.

Ati “ jyewe nk’umubyeyi niyemeje kurera uyu mwana kubera ko nasanze ikibazo cy’abana bajya mu muhanda tugomba kukigiramo uruhare twese kuko tutagiharira abantu bamwe ngo gikemuke”.

Aha ninaho ahera asaba buri wese kugira uruhare  mu gufatanya n’abandi kwakira bamwe mu bana  badafite imiryango batahamo, igihe ibigo bibitaho byabakuye mu muhanda ibasubije mu miryango yabo.

Tariki ya 20/12/2018 mu nama mpuzabikorwa ya Caritas Kigali bagarutse ku ruhare rw’umuryango mu kwita ku burere bw’umwana.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas ya Kigali avuga ko abana baba badafite ababyeyi babo babaha imiryango bafitanye isano kugirango barererwe mu miryango kuko aribyo bibafasha gukura neza no kubona urukundo rw’abo mu miryango yabo ndetse n’uburere.

Afatiye ku rugero rwiza rw’uyu mubyeyi nawe asaba abantu bafite umutima ukunda ko bafata inshingano zo kwita kuri abo bana batagira imiryango.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here