Ubuhuniko bwo kubikamo imyaka bejejee

Abagenerwabikorwa b’umushinga UKM wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyoseze Kigali wubakiye abaturage ibigega byo guhunikamo imyaka bejeje mu rwego rwo kubafasha kubirinda kwangirika.

Perezida wa Koperative Twigire Rutonde akaba n’umugenerwabikorwa w’umushinga UKM atangaza ko iki kigega cyo guhunika imyaka cyabafashije kubarinda igihombo cy’imyaka yabo yangirikaga mu gihe cy’isarura no mugihe cyo kuyanika.

Ikindi byabafashije nuko imyaka yabo iba ifite umutekano ndetse bakabasha kumenya ingano y’umusaruro bahunitse bikaborohereza no kumenya inyungu babonye mu gihembwe k’ihinga B.

Mukajabiro Jeanne nawe avuga ko ubundi iyo babikaga imyaka bejeje mu rugo rwabo wasangaga bayisesagura uko babonye bigatuma batabasha kuzigama ndetse ugasanga igihe k’ihinga bagiye guhaha imbuto yo guhinga kubera ko imyaka bejeje bayimariye mu isoko.

Ati “Kera twahahaga imbuto kandi twarejeje imyaka myinshi kubera kubura aho tuyihunika tukayigurisha tugasigaza ikwirwa mu nzu gusa”.

Umukozi w’umushinga UKM ushizwe ubuhinzi Gatera Gaston atangaza ko kubaka ibigega byo guhunika imyaka bifite impamvu 2 nyamukuru.

Iyambere niyo gufasha abahinzi kubasha kubona aho bahunika imyaka yabo bejeje no kugirango ihunikwe yabanje guhungirwa.

Indi mpamvu nukugirango umusaruro wabo uhunikwe hamwe ku buryo ushobora kubafasha kubabera ingwate igihe bifuje kwaka inguzanyo.

Ibi bigega kandi bifasha abahinzi kubafasha kwisanzura mu ngo zabo kuko hari bamwe baba bafite inzu ntoya ugereranyije n’umusaruro bejeje, bagahitamo kuwugurisha noneho bagasagura  ibyo bashobora guhunika.

Ati “ ubuhuniko bw’imyaka bubakiwe bubafitiye inyungu nyinshi kandi imyaka yabo iyo ibitswe hamwe iba ifite umutekano ndetse biakbafasha kudahomba”.

Padiri Twizeyumuremyi uyobora Caritas Kigali avuga ko ibikorwa byinshi bakorera abagenerwabikorwa babo bigamije kubafasha kwivana mu bukene akaba ari nayo mpamvu bubatse izi nyubako zo guhunikamo imyaka mu rwego rwo gufasha abagenerwabikorwa babo kumenya kuzigama.

Ibi bizabafasha kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko kandi imyaka yabo izaba ifite umutekano wo kutangizwa n’imungu.

Ati “ ibi bigaragazwa n’intera nziza igaragarira mu musaruro wahunitswe kuko bose usanga barejeje imyaka myinshi bakabasha kwihaza mu biribwa ndetse bagasagurira amasoko.

 

Dore n’ingano y’imbuto yahunitswe n’abagenerwabikorwa bacu mu bigega 2, kimwe kiri Rutonde ikindi kiri Nyakayenzi.

 

 Ingano y’ibyahunitswe                        Akagari Byose
Karama Nyakayenzi Twimpala  
Ibigori 898 kgs 1,467 kgs 1,688  kgs 4,053 kgs
Ibishyimbo 2, 898 3,988 kgs 2,987 kgs 9,873 kgs
Amasaka 1,979 kgs 2,538kgs 2,378 kgs 6,895 kgs
Ubunyobwa 1,602 kgs 1,788 kgs 1,489 kgs 4,879 kgs

 

Ingano y’ibyahunitswe                        Akagari Byose
Rubilizi Kabumbwe Kamugera  
Ibigori 1,745 kgs 2, 265 kgs 1, 989kgs 5,999 kgs
Ibishyimbo 3,861kgs 4129 kgs 4268 kgs 12,258 kgs
Amasaka 2,458kgs  1,968 kgs 2,618kgs 7044 kgs
Ubunyobwa 1,278 kgs 1, 380 kgs 1, 210 kgs 3,868 kgs

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here